Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: ‘Abashimangije Urukingo’ Rwa COVID-19 Bagiye Guhabwa Urwo ‘Kutsindagira’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: ‘Abashimangije Urukingo’ Rwa COVID-19 Bagiye Guhabwa Urwo ‘Kutsindagira’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 August 2022 7:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Tharcisse Mpunga yavuze ko inkingo za COVID-19 Abanyarwanda bahawe mu myaka ishize zisa n’izarangije igihe cyazo cyo gukora bityo ko bagiye kuzahabwa n’izindi.

Yaraye abwiye RBA ko iyo urebye uko ibintu byatangiye, ubona ko inkingo Abanyarwanda bahawe kugeza ubu zari zishingiye ku miterere ya COVID-19 yadutse bwa mbere ariko ngo kubera ko iriho ubu yitwa Omicron yo ihora ihindura imiterere, ngo ni ngombwa ko abantu bongera gukingirwa kandi bikazaba inshuro nyinshi.

Bivuze ko abahawe urukingo rwa gatatu bise ko ari urwo ‘gushimangira,’ ubu bazahabwa urwa kane twise urwo ‘gutsindagira.’

Ati: “ Virusi ihari ubu igenda yihinduranya ihindura uburyo bwo gukwepa ubudahangarwa , iyo ikaba ari yo mpamvu tugenda dukingira abantu kugira ngo tubongerere ubudahangarwa.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Dr Mpunga avuga ko hari ubushakashatsi buri gukorwa mu bigo bikora inkingo bugamije kuzakora urukingo ruzakomatanya uburyo bwo guhangamura ubwandu bwa COVID-19 buhora bwihinduranya.

Yavuze ko niruboneka bizafasha abantu kudakomeza gukingirwa bya hato na hato.

Kugeza ubu Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ifite gahunda yo gutangira guha abakingiwe COVI-19 mbere urundi rukingo.

Ubusanzwe nyuma y’amezi ane nibwo ubudahangarwa bw’umuntu wakingiwe kiriya cyorezo buba butangiye kugabanuka.

Ni ibyemezwa na Dr Tharcisse Mpunga umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu byerekeye indwara ziterwa na virusi.

- Advertisement -

Ubushakashatsi bwakozwe mbere y’uko ibi bitangazwa, bwavugaga ko abantu bahawe urukingo rwa gatatu bitaga urwo gushimangira bari bafite ubudahangarwa buri hejuru kurusha abahawe urwa kabiri.

Ibi ngo byatanze umusaruro mu Rwanda kuko umubare w’abandura n’abahitanwaga na kiriya cyorezo ugabanuka bifatika.

Mpuga ati: “ Urabona ko n’uyanduye ataremba kandi ntajye no mu bitaro.”

Hari abantu benshi kandi bayanduye ubu bavurirwa mu ngo aho kujya mu bitaro.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abahawe urukingo rwa gatatu rushimangira nabo bagomba guhabwa urwa kane kuko kugeza ubu hamaze gushira amezi agera cyangwa arenga ane.

Mu gutanga urukingo rwa kane, Minisiteri y’ubuzima ivuga ko hazibandwa ku bantu bafite imibiri isanganywe ubudahangarwa buke barimo n’abageze mu zabukuru ni ukuvuga abafite cyangwa barengeje imyaka 50 y’amavuko.

Mu Ukuboza, 2021, Minisiteri y’ubuzima yari yasobanuye impamvu guhabwa urukingo rwo gushimangira, ni ukuvuga urukingo rwa gatatu byari byashyizwe nyuma y’amezi atatu.

Icyo gihe Dr Tharcisse Mpunga yatangaje ko hari abantu banduraga coronavirus yihinduranyije ya Omicron benshi kandi bagaragazaga ibimenyetso byari  biteye impungenge.

Iyo niyo mpamvu Leta yatangaga yatumaga hongerwa imbaraga mu gutanga urukingo rushimangira.

Uru rukingo rufatwa nk’urwa gatatu ku bahawe inkingo za Pfizer/BioNTech, AstraZeneca, Moderna cyangwa Sinopharm n’urwa kabiri ku bakingiwe hakoreshejwe urwa Johnson & Johnson (Janssen), rwatangwaga nyuma y’amezi atandatu.

Ni nyuma y’uko ubushakashatsi bwinshi bwari bwerekanye ko nyuma y’ayo mezi, ubwirinzi butangwa n’urukingo bugabanuka, cyane cyane mu bantu barengeje imyaka 50, ku bandi bikaba ku gipimo kidakanganye.

Mu mpera z’umwaka wa 2021, nibwo byatangajwe koi bi byahindutse ahubwo ko abaturarwanda bagomba kujya bafata urukingo rushimangira nyuma y’amezi atatu gusa bakingiwe byuzuye.

Icyo gihe Dr Mpunga yavugiye kuri Televiziyo y’igihugu ko iki cyemezo cyatewe n’ikwirakwira rikomeye rya Omicron, ikomeje kugaragara mu bipimo byinshi bifatwa mu Rwanda kandi igakwirakwira mu gihe gito mu bantu benshi harimo n’abakingiwe.

Yaravuze ati: “Ubushakashatsi rero bumaze gukorwa kuri iyi virus burerekana ko ubudahangarwa abantu bari bafite bw’inkingo bafashe mu gihe cyashize budahagije, kugira ngo dushobore guhashya iyi virus mu gihe yaba yatugezemo.”

Ngo bigaragara  nanone ko urukingo rwo gushimangira rutuma ubudahangarwa buzamuka kandi bugatanga ikizere ko abantu bakingiwe iyi virus itabagiraho ingaruka zikomeye, bataremba, kandi n’iyo barwaye bakira vuba.

Icyakora icyo gihe, Dr Mpunga yavuze ko mu Rwanda nta bushakashatsi burakorwa ku buryo iyi virus ishobora kuzahaza abantu bahawe inkingo ebyiri ugereranyije n’abahawe eshatu.

Israel nicyo gihugu cya mbere ku isi cyatangiriyemo gutanga urukingo rwa kane rwa COVID-19.

Abaganga bo muri kiriya gihugu kiri mu bifite abaganga benshi ku isi ugereranyije n’abagituye(gikurikirwa na Cuba), batangaza ko gutanga ruriya rukingo byakozwe mu rwego rwo kureba niba rushobora guha uwaruhawe ubudahangarwa budasanzwe ku bwandu bwa COVID-19.

Abaruhawe ku ikubitiro ni abageze mu zabukuru, abafite uburwayi bwatumye ubudahangarwa bwabo buzahara nka cancer, n’abandi.

Ku ikubitiro rwahawe  abaturage baje kurufatira ku bitaro bya Sheba hafi y’Umujyi wa Tel Aviv.

Bose bafite hejuru y’imyaka 60 y’amavuko.

TAGGED:COVID-19featuredMpungaRwandaUrukingo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inyubako Z’Ikicaro Cya Polisi Ku Rwego Rw’Umujyi Wa Kigali Zigiye Gusenywa
Next Article Ikiganiro: Imigambi Ya Perezida Mushya Wa GAERG
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?