Ingabo z’u Rwanda, abapolisi n’abacungagereza bari guhugurwa uko bakomeza kwita ku mbunda. Ni amahugurwa ari kubera mu kigo cya Polisi kiri mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Azamara iminsi itanu akaba ajyanye no gucunga umutekano no kugenzura ububiko bw’intwaro nto n’amasasu.
Ubwo yatangizaga aya mahugurwa ku mugaragaro Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, mu izina ry’ubuyobozi bukuru bwa Polisi, yavuze ko agamije kuzafasha abayitabiriye kumenya uko barwanya ikwirakwizwa ry’intwaro muri rusange n’intwaro nto by’umwihariko.
CP Munyambo ati: “Iyo imbunda ntoya zamaze gukwirakwizwa hirya no hino bigira ingaruka ku miyoborere y’igihugu no ku mutekano w’abaturage kuko biteza amakimbirane n’imirwano ya hato na hato ikoresheje imbunda.”
Yongeyeho ko nta terambere rishobora kugerwaho haba mu baturage ndetse n’igihugu muri rusange mu gihe nta mahoro n’umutekano biharangwa.
Munyambo avuga ko inzira imwe yo kugera ku mahoro, umutekano n’iterambere birambye ari uko hagenzurwa intwaro nto ziri mu baturage.
Iryo genzura rituma hamenyekana mu buryo bufatika aho imbunda ziri, amazina n’akazi k’abazifite bityo kuzigenzura bikoroha.
CP Munyambo avuga ko bituma hari ibyaha bikumirwa; bikaba birimo iterabwoba, ubujura bw’amatungo n’ibindi byaha by’ubugome.
Avuga ko mu rwego rwo gushyigikira izo ngamba, Polisi y’u Rwanda yashatse ubutaka bwo kubakaho ikigo kizajya gitangirwamo amahugurwa yo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi mu bijyanye no kwita ku ntwaro muri rusange.
Yashishikarije abitabiriye amahugurwa kuyaha agaciro kugira ngo azabafashe mu kazi kabo ka buri munsi.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’ikigo cyo mu karere gishinzwe kugenzura intwaro nto n’amasasu (RECSA) akaba yaritabiriwe n’abantu 24 baturutse mu nzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, ingabo z’u Rwanda (RDF) no mu rwego rw’igihugu rw’igorora (RCS).
ACP Damas Gatare, umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’igenamigambi muri kiriya kigo avuga ariya mahugurwa ari muri gahunda yo gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Nairobi.
Ni amasezerano yo guteza imbere ubushobozi bw’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko n’iz’umutekano hagamije gutuma abaturage batekana kandi mu buryo burambye.
ACP Gatare ati: “Aya mahugurwa ni ingenzi kuko atoza abakozi b’ikigo nkorera mu bihugu bitandukanye uburyo bwo gucunga ububiko bw’intwaro, uko zikoreshwa n’ibikorwaremezo byifashishwa kandi akabafasha gushyiraho no kuvugurura ingamba zo kugenzura umutekano w’ububiko bwazo”.
Amahugurwa yo kugenzura umutekano no kubika neza intwaro n’amasasu yuzuzanya n’andi masomo atandukanye abanza gutangirwa mu kigo cya Polisi cy’amahugurwa.
Ayo masomo arimo gukoresha no gusana imashini yifashishwa mu gushyira nimero ku mbunda, kurinda umutekano no kugenzura ububiko bw’intwaro n’amasasu n’ibindi.