Minisiteri y’uburezi yatangaje uko abakoze ibizamini bya Leta bose hamwe bangana na 227.472 muri bo abatsinze ababitsinze ni abanyeshuri 206.286 bangana na 90.69%.
Ni umubare wiyongereye ho 7.89% ugereranyije n’uko byagenze mu mwaka wa 2020-2021 kuko icyo gihe abatsinze banganaga na 82.8% by’abari bakoze ibizamini bose.
Dr. Valentine Uwamariya uyobora Miinisiteri y’uburezi yavuze ko muri wa mubare w’abakoze ibizamini bose hamwe wavuzwe haruguru, abakobwa ari bo benshi kuko bangana na 125.169 n’aho abahungu bakaba ari 102,303.
Mu gihe abatsinze bangana na 90.69%, abatsinzwe bangana na 9.31%.
Ibyatangajwe bivuga ko mu masomo y’uburezi rusange abakoze ibizamini bya Leta bari 47, 379, abatsinze ni 44 818 ni ukuvuga abangana na 94.6%.
Ubuyobozi bwa NESA bwavuze ko mu mashuri nderabarezi, abakoze ibizamini banganaga n’abantu 2895, abatsinze ni 2892, bangana na 99,9%.
Muri uru rwego abatsinzwe ni abantu batatu gusa.
Abakoze ibizamini mu mashuri ya Tekinike ya Leta bari abantu 21 227, muri bo abangana na 20 752, bahwanye na 97,8%.
Abanyeshuri biyindikishije ngo bazakore ibizamini mu kiciro rusange bita O Level banganaga na 127.589 ariko ngo ababikoze ni abanyeshuri 126.735.
Muri abo babikoze bose hamwe, ababitsinzi ni 108.566 bangana na 85.66% mu gihe abatsinze ari 18.469 bangana na 14.34%.
Minisitiri w’uburezi avuga ko ugereranyije n’umwaka ushize, ubu abatsinze baragabanutse kubera ko muri uriya mwaka abatsinze banganaga na 86%.
Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bakajya mu mashuri yisumbuye ariko bakaziga bacumbikirwa ni abantu 26.922 naho abaziga bataga ni 179.364.
Imibare ya Minisiteri y’uburezi ivuga ko abanyeshuri bagiye mu mwaka wa kane w’ubumenyi rusange ariko baziga bacumbikirwa ni abantu 35.381 n’aho abaziga bataha ni abanyeshuri 15.737 bose hamwe bakaba 51.118 bangana na 47.1%.
Abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro baziga bacumbikirwa bangana na 44.836 n’aho abaziga bataha bangana na 5.251 bose hamwe bakaba abanyeshuri 49.687 bangana na 45.8%.
Abaziga amashuri nderabarezi bose hamwe ni abantu 3.099 bose bakaziga bacumbikirwa.
Bo bagize 2.9%.
Abanyeshuri baziga ubuforomo ni abantu 210 bose bakaziga bacumbikirwa, bakaba bangana na 0.2%.
Minisiteri y’uburezi ivuga ko kuri iyi nshuro abaziga ibaruramari babazwe ukwabo kuko mbere babarirwaga mu biga TVET.
Ni abantu 4.852, bose bakaziga bacumbikirwa.
Bari ku ijanisha rya 4.1%.
Muri rusange ni uko amanota yasohotse ameze.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NEZA, Dr. Innocent Bahatu avuga ko hari uburyo bubiri abashaka kureba niba abana babo baratsinze babikoramo.
Ubwa mbere ni ukurebera ku rubuga rwa NESA n’aho ubwa kabiri ni ugukoresha telefoni, umuntu akajya ahandikirwa ubutumwa bugufi akandika nomero iranga umunyeshuri( Index Number) akohereza ku 8888( ni ukuvuga iminani ine).
Umunyeshuri wabaye uwa mbere ni uwitwa Isezerano Forever Hyacenthe akaba yigaga i Muhanga mu kigo cyitwa Saint – André.
Undi washimiywe na Minisitiri w’uburezi kubera ko yabaye uwa indashyikirwa ni Divine Ihirwe akaba yigaga ku kigo kitwa Mount Carmel School mu Karere ka Gasabo.