Ikipe Ya Adrien Niyonshuti Ntiyitabiriye ‘Kibugabuga Race’ Kubera Ibibazo Na Amis Sports

Mu mpera z’Icyumweru gishize, mu Karere ka Bugesera habereye irushanwa ryiswe Kibugabuga Race. Ni ubwa kabiri ryari ribaye, umuhungu watsinze yahembye Frw 100,000, umukobwa ahembwa Frw 80,000. Ikipe ya Adrien Niyonshuti ntiyitabiriye kubera ko itamiwe bitewe n’ibibazo ifitanye na Les Amis Sportifs.

Ikipe ya Adrien Niyonshuti yitwa ANCA.

Ni amakuru twahawe Perezida wa FERWACY Abdallah Murenzi.

Murenzi Abdallah: “ Impamvu ANCA ititabiriye ni uko itari yatumiwe bitewe n’ibibazo ifitanye n’umunyamuryango wacu Les Amis Sportifs kandi ubundi Federation iba ifite uburenganzira bwo gutumira Equipe ishaka igihe itari umunyamuryango.”

- Advertisement -

Murenzi kandi yavuze ko kuba umuhungu yarahembwe Frw 100,000, umukobwa agahembwa Frw 80,000 byatewe n’uko intera basiganwe zitanganaga.

Karadiyo Manizabayo Eric niwe wabaye uwa mbere mu bahungu nyuma yo kwiruka Ibilometero 116 akoresheje amasaha 2,50″25 mu cyiciro cy’abagabo.

Yahembwe Frw 100,000.

Umukobwa wabaye uwa mbere ni Jacqueline Tuyishime wirutse kandi aba uwa mbere ku ntera ingana na Kilometero 86 yakoresgeje amasaha 2h09″15, ahembwe Frw 80,000.

Aba bombi nibo begukanye imyanya ya mbere mu gace ka Kibugabuga Race.

Mu cyiciro cy’ingimbi uwabaye uwa mbere ni  Tuyizere Hashim ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, atsinda akoresheje amasaha 2h06″14.

Perezida w’Ishyirahame nyarwanda ry’umukino wo gutwara amagare Abdallah Murenzi yabwiye Taarifa ko ririya rushanwa muri rusange ryagenze neza.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, Murenzi avuga ko FERWACY ifite gahunda yo kwagura imikoranire n’Uturere tuzajya twakira iriya mikino igize icyo bise Rwanda Cycling Cup kugira ngo baritere inkunga kandi abaturage b’aho ryabereye baze gufana ari benshi.

Murenzi ati: “Ryagenze neza cyane ariko turashaka kongera imbaraga mu gushaka abafatanyabikorwa by’umwihariko inzego z’ibanze n’abikorera cyane cyane abakorera mu Turere tuba twakoranye natwo.”

Kubyereye impamvu bahembwe umuhungu amafaranga menshi kurusha umukobwa, Murenzi avuga ko ari uko umuhungu akora byinshi ugereranyije n’umukobwa hashingiwe cyane cyane no ku ntera bakoresha.

Hagati aho, FERWACY irateganya kwagura amarushanwa agize Rwanda Cycling Cup, imikino igize iri rushanwa ikagezwa mu Ntara zose ariko cyane cyane mu Turere duherukamwo isiganwa nka Kirehe, Ngoma, Kayonza, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe n’utundi.

Abasiganwa mu cyiciro cy’abakuze bahagurukiye mu Karere Gasabo, Umurenge wa Rusororo (Kabuga).

Abakobwa ndetse  n’abakinnye  mu cyiciro cy’abakiri bato (Junior) bahagurukiye i Nyanza mu Karere ka Kicukiro  berekeza mu Karere ka Bugesera.

Abakinnyi 89 nibo baryitabiriye baturutse  mu makipe 18 atarimo Ikipe ya Adrien Niyonshuti itaritabiriye.

Twamenye ko iyi kipe ititabiriye kubera ko hari ibibazo ifitanye n’abafatanyabikorwa bayo bitwa Amis Sportifs.

Umukobwa wabaye uwa mbere ni Jacqueline Tuyishime
Mu cyiciro cy’ingimbi uwabaye uwa mbere ni Tuyizere Hashim ukinira Les Amis Sportifs
FERWACY irategura amarushanwa atandukanye hirya no hino mu Rwanda ngo iteze imbere uyu mukino
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version