Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Abikorera Nibo Barya Ruswa Kurusha Abandi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Abikorera Nibo Barya Ruswa Kurusha Abandi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 December 2024 1:42 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ruswa iracyagaragara mu Rwanda bikaruhesha amanota mabi
SHARE

Transparency International Rwanda yahishuriye abaje kumva ubushakashatsi iherutse gukora  ko Urwego rw’abikorera mu Rwanda ruza ku isonga mu barya ‘ruswa nto’.

Uyu muryango wamuritse ubushakashatsi ku bipimo bya ruswa nto mu Rwanda (Rwanda Bribery Index 2024).

Urwego rw’Abikorera rwaje ku mwanya wa mbere mu zigaragaramo ruswa nto, rukaba ruri ku kigero cya 13%, Polisi y’Igihugu yo yagaragayemo ruswa ku gipimo cya 9, 4%, naho REG iza ku mwanya wa gatatu ku gipimo cya 7, 8% naho WASAC iri kuri 7, 2%.

Transparency International Rwanda ivuga ko mu baturage 2,400 yakoreyeho ubushakashatsi mu mwaka wa 2024 bayibwiye ko batanze ruswa ingana Frw 17.041.203 avuye kuri Frw 22.814.500 mu mwaka wa 2023.

Ruswa nyinshi yatanzwe mu nzego z’ibanze ku kigero cya 56%, Polisi iza kuri 18%, abacamanza baza kuri 11%.

Mu baturage bakoreweho ubushakashatsi, abavuze ko basabwe ruswa mu gihe bagiye gusaba serivisi bangana na 15,90%, mu gihe abavuze ko basabye kuyitanga ni 2,60%.

Abantu bangana na 81,50% bavuze ko batigeze basabwa ruswa cyangwa ngo basabe kuyitanga.

Transparency International ivuga ko ababajijwe bari hagati y’imyaka 18- 60 ndetse ko mu myaka ine ( 2020-2024) abavuze ko ruswa yazamutse bavuye kuri 20.50% bagera kuri 17.20 %.

Serivisi zikunda kurangwamo na ruswa iza ku isonga ni ibijyanye n’imyubakire idakurikije amategeko hagendewe ku gishushanyo mbonera ifite 39.10%.

Mu gusaba ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga n’aho hari ruswa ifite 36.60%.

Gusaba icyangombwa cyo kubaka bifite 33.50%.

Kugira ngo umuntu ahabwe umuriro mu rugo nabyo bigaragaramo ruswa irri ku 16% naho kugira ngo umuntu ahabwe amazi mu rugo atanga ruswa yapimwe basanga iri kuri 15.50%.

Imitangire y’akazi mu nzego z’abikorera na byo biri 14.40% .

Ni mu gihe kugira ngo umuntu abashe gusubikisha urubanza mu nkiko biri kuri 7.10%.

Umuryango wa Transparency International uvuga ko abacamanza baza ku isonga aho bishyuwe angana na Frw 271,428.

Muri rusange abacamanza bishyuwe ruswa ingana 1,900,000 harimo Frw 600,000 kugira ngo urubanza rusubikishwe, Frw 500,000 kugira ngo umuburanyi atsinde na Frw 800,000 kugira ngo umuburanyi abone inyandiko z’urukiko.

Izindi servisi ni nkaho Polisi y’Igihugu yo ni ivugwa ko yishuwe nibura amafaranga Frw 106,379.

Muri RIB hatanzwe Frw 82,272.

Za banki zo Frw ni Frw 77. 200 Frw. REG aba Frw 20,533, WASAC ni Frw 34,500, Rwanda Revenue Authority aba Frw 25,222.

TAGGED:featuredIkigoRwandaTransparencyUbukunguUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Syria: Ubuzima Buri Gusubira Mu Buryo
Next Article Kagame Yasabye Abikubira Iby’Abandi Kubireka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?