Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 August 2025 10:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyarwanda bohereza ikawa ku isoko ry’Uburayi basabwe gukurikiza ingingo y’uko ibiti by’iyo kawa bitagomba kuba byaratewe ahantu hahoze amashyamba agatemwa.

Iri bwiriza rijyanye n’ibyo Abanyaburayi bise ‘European Union Deforestation Regulation (EUDR), bisaba ibihugu byohereza ikawa mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kugenzura ko mbere yo gutera iyo kawa, abantu batabanje gutema amashyamba ngo babone aho bayitera.

Aya mabwiriza avuga ko ahatewe ikawa, cacao, soya n’ibihwagari hagomba kuba hatari hateye ishyamba mbere y’itariki 31, Ukuboza, 2020 kandi abohereza ibyo bihingwa ngengabukungu muri biriya bihugu bakerekana inyandiko ibyemeza yemewe mu mabwiriza agenwa n’uwo muryango.

Icyakora ishyirwa mu bikorwa by’aya mabwiriza ryabanje gusubikwa kuko ryagombaga gushyirwa mu bikorwa bitarenze Ukuboza, 2024 ariko ubu bigomba gutangirana n’Ukuboza, 2025.

Ku byerekeye u Rwanda, ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ni bimwe mu bigize isoko rifataka Kigali igurishirizaho ikawa yayo.

Igihugu cya mbere kirugurira ni Ubusuwisi kuko nko mu mwaka wa 2023/2024 bwaguze toni 3,710 z’ikawa ifite agaciro ka Miliyoni $ 18.4 bingana na 23% by’ikawa yose u Rwanda rwoherereje amahanga muri uriya mwaka.

Ibindi bihugu biruhahira ikawa ni Sweden yaguze toni  856 zifite agaciro ka Miliyoni $4, Ubutaliyani bwaguze toni 898 zifite agaciro ka Miliyoni $3.4, Ubudage bwaguze toni 655 zifite agaciro ka Miliyoni $3.4 na Finland yaguze toni 730 zifite agaciro ka Miliyoni $3.1.

Uko Abanyarwanda babona kiriya cyemezo…

Abohereza ikawa kuri ririya soko bavuga ko icyo cyemezo gikakaye.

Wellars Karangwa ufite ikigo kitwa Muhondo Coffee yabwiye bagenzi bacu ba The New Times ko icyemezo cy’Abanyaburayi gikakaye kandi kugishyira mu bikorwa uko cyakabaye bikomeye.

Karangwa asanga kugira ngo bamenye ko abahinzi b’ikawa bayibagurishaho bose bayihinze ku butaka butatemweho ishyamba mu gihe kigenwa n’isoko ry’Uburayi bigoye cyane kandi bihenze.

Ati: “Kugira ngo ibyo tubishobore bizadusaba gukoresha abakozi mu gukusanya amakuru atangwa n’ibyogajuru mu buhanga bita GPS kandi birahenze. Ubibaze usanga byatwara atari munsi ya Miliyoni Frw 2”.

Yongeraho ko ibya kiriya cyemezo byatumye bavugurura inyandiko bari basanzwe bafite zabemereraga kugurisha ikawa hakurya iriya kandi byarabahenze kuko, nk’uko abivuga, bitagiye munsi ya $7000 ni ukuvuga arenga Miliyoni Frw 10.

Ikigo cye gihinga ikawa ku buso bwa hegitari 15 kigakoresha abakozi 1,800.

Mbere y’umwaka wa 2024 cyoherezaga mu Burayi ikawa ipima toni 40 gusa nyuma yaje kugabanuka kuko i Burayi nabo batishyuraga neza nka mbere.

Mbere isoko ryo kuri uyu mugabane ryari ryiza kuko ku kilo kimwe bishyuraga $8.5 mu gihe wasangaga ahandi bishyura $6 ku kilo.

Gusa ubu ingano y’ikawa bohereza yo yaragabanutse.

Karangwa avuga ko atacitse intege kuko ari kureba uko yahuza n’ibyo isoko ry’i Brussels rishaka kugira ngo akomeze gucuruzanya naryo kuko n’ubusanzwe ryishyura inoti ‘zishyushye’.

Mu gihe Karangwa avuga ko gukurikirana iby’imirima yateweho ikawa bigoye, mugenzi we witwa Rutaganda Gaston ufite ikigo kitwa Rwamatamu Coffee avuga ko gukurikiza amabwiriza y’i Burayi byamworoheye.

Asanga ari umwanzuro mwiza kuko uretse kuba utuma ikawa igera yo iciye mu nzira ziboneye, binagira uruhare mu kurinda ibidukikije.

Nawe 60% by’ikawa yohereza hanze, ijya mu Burayi.

Nubwo umuhanga witwa John Rebero agaya ko Ubumwe bw’Uburayi bwanzuye kuriya butabanje kuganira n’abafatanyabikorwa babwo mu bucuruzi bw’ikawa, ku rundi ruhande, avuga ko u Rwanda rwo rubihagazemo neza.

Abishingira ku ngingo y’uko rusanzwe rufite politiki yo kurengera ibidukikije n’ubuhinzi butabibangamira.

Rebero asaba ibihugu by’Afurika n’u Rwanda by’umwihariko kwibuka ko hari ikindi gihugu gishaka ikawa kandi gikize kurusha ibyo mu Burayi byose.

Icyo ni Ubushinwa.

Icyo abahinzi n’abacuruza ikawa basabwa ni uguhinga no gutunganya ikawa nyinshi birinda ko abaguzi bo mu Bushinwa, Pakistan, Ubuhinde n’ahandi bazayikenera ikabura cyangwa hakaboneka imeze nabi.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, kiyemeje gufasha abahinzi muri urwo rugendo.

Umuyobozi wacyo witwa Claude Bizimana avuga ko mu kubikora hashyirwa imbaraga mu kugenzura niba abahinzi bakurikiza ririya bwiriza ry’Abanyaburayi.

Bikorwa binyuze muri gahunda yiswe National Coffee Census, igamije kubarura ibiti byose by’ikawa biteye mu Rwanda, aho biherereye, ibishaje n’ibikiri bito no kureba niba ikawa ihingwa mu buryo bugenwa na MINAGRI.

Claude Bizimana.

Ikigo Bizimana ayoboye gifitanye imikoranire n’ishami rya Banki ya Kigali rishinzwe iby’ikoranabuhanga ryitwa BKTechouse yo gushyiraho uburyo bwo kumenya uko ikawa yitabwaho kuva igiterwa kugeza ijyanywe kugurishwa.

Ubwo buryo babwise Smart Kungahara System.

Hari kandi  uburyo bwo guhugura abahinzi ku mabwiriza agenga ikawa bitewe n’uko isoko riyishaka, bakabwirwa uko yitabwaho kugeza igejejwe  ku isoko n’ibindi.

TAGGED:AbahoroezafeaturedIgihingwaIkawaUbucuruziUbukunguUburayi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique
Next Article Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?