Rwanda: Bashima Urukundo Abisilamu Bagaragariza Abandi

Abatuye Isi babarizwa mu idini rya Islam kuri uyu wa Kabiri taliki 02, Gicurasi, 2022 bifatanyije mu byishimo byo kurangiza igifungo cya Mwezi Ramazani. Bagenzi babo batari muri iri dini babwiye Taarifa ko bashima urukundo Abayisilamu bagaragarizanya ndetse bakarugaragariza n’abandi.

Kwibuka Jessica wo muri amwe mu madini ya Gikirisitu ati: “ Njye mbashimira umurava n’urukundo bagira. Bagira urukundo n’ubufatanye bwinshi abenshi muri twe tutagira pe.”

Uyu mugore utuye ku Gisozi avuga ko Abisilamu baterekana urukundo hagati yabo gusa ahubwo barwereka na bagenzi babo badahuje imyemerere kandi bakabikora mu bihe byose.

Undi mugabo witwa Gakwaya we avuga ko ku munsi nk’uyu Abisilamu baba barangije igifungo bamazemo ukwezi, bahitamo gusangira n’abandi batari Abisilamu, bakishimira ko kirangiye neza.

- Advertisement -

Ati: “Umunsi  nk’uyu  bagaburira  abantu  bose batitaye ku idini kandi ni byiza.”

Umunsi Abisilamu barangirizaho igisibo bawita Eid al-Fitr.

Ni umunsi mpuzamahanga Abisilamu bose bishimira ko batsinze ibigeragezo bahuye nabyo mu gihe bari bari mu gifungo.

Ubusanzwe igifungo cya Mwezi ramazani gitegetswe kuri buri Muyisilamu ariko hari bamwe bemererwa kuba bafata ifunguro ku manywa.

Urugero ni nk’umuntu urwaye, umugore utwitse cyangwa uri mu mihango k’uburyo umubiri we uba ukeneye ibiwufasha.

Hari Umuyisilamu watubwiye kandi ko n’umuntu ubona ko natarya saa sita ari buze kubura arya nimugoroba ku masaha asanzwe yemewe n’idini rya Islam, we aba ashobora kurya.

Ngo ntabwo kwiyiriza biba bivuze no kuburara cyangwa kutarya umunsi wose.

Ubutumwa Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yatanze kuri uyu munsi, yashimiye Leta yashyizeho ingamba nziza zo kwirinda icyorezo cya  COVID19.

Avuga ko ziriya ngamba zatumye kuri iyi nshuro Abisilamu bashobora guterana barenga ibihumbi bitanu muri Stade ya Kigali bagashima Imana.

Incamake y’Idini rya Islam mu Rwanda…

Ibarura ryabaye mu mwaka wa 2006 rivuga ko Abisilamu ari bo bari benshi mu yandi madini atari aya Gikirisitu.

Abayisilamu bo mu Rwanda ni Aba Sunni kandi icyo gihe( mu mwaka wa 2006) banganaga na 4.6% by’Abanyarwanda bose.

Islam yageze bwa mbere mu Rwanda mu mpera z’Ikinyajana cya 18, rizanwa n’abantu babaga baturutse mu Burasirazuba bw’Afurika, mu bice bya Zanzibar.

Hari amakuru avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, umubare w’Abanyarwanda bahisemo kuba Abisilamu wazamutse kubera ko hari benshi batishimiye uruhare Kiliziya gatulika n’andi madini yitwa ko aya Gikirisitu yagize muri iriya Jenoside.

N’ubwo nta nyandiko nyinshi zivuga uko Islam yinjiye mu Rwanda, izihari zivuga ko yahageze bwa mbere mu mwaka wa 1901.

Uretse no mu Rwanda, n’ahandi mu gace ruherereyemo Islam yateye imbere kubera ko hari abacuruzi benshi bazaga kuhacururiza bavuye muri Zanzibar n’ahandi bavuga Igiswayili kandi bakoresha Islam m’ugusenga kwabo.

Umusigiti wa mbere mu Rwanda wubatswe mu mwaka wa 1913.

Icyakora, hari byinshi byakozwe ngo idini rya Islam rikomwe mu nkokora ntiritere imbere mu Rwanda.

Hari benshi bafataga Islam nk’idini ry’abatekamutwe, abantu b’abanyamahanga, utamenya ibyabo.

Kubera ko baje ari abacuruzi, Abisilamu baturaga mu mujyi cyangwa mu nkengero zayo.

Ibi byatumye bamwe batangira kubafata nk’abantu bazanywe no kunyunyuza imitsi y’abakene babonaga amafaranga biyushye akuya kuko umubare munini w’Abanyarwanda bari kandi n’ubu bakiri abahinzi borozi.

Abisilamu bacyaduka mu Rwanda, ubuhinzi bwari bihariye 90% by’ibikorwa byose by’ubukungu bw’u Rwanda.

Abenshi bari Abarabu abandi ari Abahinde.

Mu gihe cy’ubukoloni, Ababiligi bashyizeho Politiki zikumira ko Abisilamu biga.

Ibi byatumye bahitamo gukomeza ubucuruzi kugira ngo babeho.

Na nyuma y’ubukoloni, Abisilamu bakomeje gutotezwa ndetse mu mwaka wa 1960, umwe mu  Banyarwanda bari bakomeye mu Bakoloni ba kiriya gihe witwaga Isidore Sebazungu yategetse ko umusigiti w’i Rwamagana utwikwa.

Byarabaye bituma Abisilamu bakuka umutima ndetse hari n’abahunze u Rwanda.

No ku butegetsi bwakurikiye ubukoloni, Abisilamu bakomeje kudahabwa umwanya ugaragara mu buzima bw’igihugu, ahubwo bashyirwa ku ruhande.

Ni ikosa rya Politiki ryakozwe kubera ko gushyira itsinda ry’Abanyarwanda ku ruhande ngo ni uko ari abacuruzi ba nyamuke mu gihe abandi ari abahinzi ni ukutareba kure.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Abayisilamu barishwe.

Icyakora ni bacye cyane muri bo bagize uruhare mu kwica Abatutsi.

Uwagarutsweho cyane mu itangazamakuru ni Mwamini Espérance wakatiwe gufungwa burundu kubera uruhare yahamijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mwamini Espérance wakatiwe gufungwa burundu

Ubu afungiye muri Gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Undi ni uwahoze ari umunyamakuru kuri Radio Télévision de Mille Collines, RTLM, witwaga Ngeze Hassan.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, Abayisilamu bakomeje kugira uruhare mu iterambere ryarwo no kubana neza kw’Abanyarwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version