Rubavu: Yareze Se Ko Akwiza Urumogi

Mu Mudugudu wa Kabarora, Akagari ka Rugerero, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, mu mpera z’Icyumweru gishize Polisi yafashe abantu bane barimo umukobwa wayibwiye ko Se ari we wamuhaye urumogi ngo arushyire abakiliya ariko we ajya kurwereka Polisi.

Polisi yakusanyije urumogi rwose yafashe isanga ari udupfunyika 1,688.

Umwe mu bafashwe ni umugabo w’imyaka 42 y’amavuko n’umukobwa we w’imyaka 18, aba bakaba bari bafite udupfunyika 1000.

Undi wafashwe we afite imyaka 41 yafatiwe mu Mudugudu wa Cyanika, Akagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu afatanwa udupfunyika 387 tw’urumogi mu gihe uwa kane ari nawe wa nyuma mu bafashwe icyo gihe afite  imyaka 24 y’amavuko  we akaba yarafatiwe mu Mudugudu wa Gihanga, Akagari ka Basa mu Murenge wa Rugerero afite udupfunyika 301 tw’urumogi.

- Advertisement -
SP Bonaventure Twizere Karekezi

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba Superintendent of Police(SP) Bonaventure Twizere Karekezi  yabwiye Taarifa ko iyo umuntu atanze amakuru nkariya biba ari byiza kuko bifasha inzego gushakisha ababigizemo uruhare bose bagafatwa wenda bigakumira ko urumogi cyangwa ikindi kintu kibi cyakwira henshi muri benshi.

Ati: “Uyu mukobwa niwe watubwiye ko Se ari we wamuhaye urumogi  ngo arushyire abakiliya, bityo ahita ajya kwereka abapolisi iwabo, Se barahamusanga, yemera ko yakoresheje umwana we kuko ari we yabonaga abantu badashobora gukekaho ubwo bucuruzi.”

Mu Murenge wa Rugerero niho rwafatiwe

Nyuma yo gufata abantu bose bari muri kiriya gikorwa bamenyekanye kugeza ubu, Polisi yabashyikirije Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo rukore akazi karwo.

Inyota y’ifaranga niyo ibakurura…

Kuba Rubavu ari kamwe mu Turere tw’u Rwanda twabaye igicumbi cy’iki kiyobyabwenge, bamwe bavuga ko biterwa n’aho gaherereye, ni ukuvuga hafi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho  bamwe baruvana bakarwinjiza mu Rwanda.

Kubera ko inzego zishinzwe gutahura no kurwanya ibiyobyabwenge zashyize imbaraga mu kubirwanya, byatumye ababikizwa bacika intege k’uburyo abagitsimbaraye kuri ubu bucuruzi butemewe, babihenda.

Taarifa yamenye ko iyo urumogi ruvuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ruba rwaranguwe ku Frw 80.

Uruzanye iyo arugejeje i Rubavu, arucuruza ku gapfunyika ka Frw 300 kamwe kamwe.

Impamvu abikora gutya ni ukugira ngo n’udafite inoti ariko afite ibiceri Frw 300  byonyine ashobore kurugura.

Umucuruzi kugeza aha aba yungutse Frw 220.

Mu mayeri yabo[ariko yatangiye kuvumburwa na Polisi], abacuruzi b’urumogi bakora uko bashoboye bakarugeza ahandi mu Rwanda harimo no mu Murwa mukuru, Kigali.

Twamenye ko rugera i Kigali rugura Frw 1000 ku gapfunyika.

Hari n’aho iki giciro cyarenga.

N’ubwo muri urwo rugendo rurugeza i Kigali bisaba kugira andi mafaranga uruzanye atanga y’ubwikorezi ndetse n’ikiguzi cyo kwiyemeza kuruhageza gihabwa uwabikoze, umucuruzi warwo ntabura inyungu nini abikuramo iyo agize ‘amahirwe’ ntafatwe.

Mu rusange iyo niyo mpamvu nkuru ituma abacuruza urumogi batabicikaho n’ubwo bwose baba bazi neza ibigera kuri bagenzi babo iyo barufatanywe cyangwa baruketsweho.

Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bigaragara kenshi  mu Rwanda.

Ingaruka urumogi rugira ku barunywa…

Kubera ko akenshi runyobwa binyuze mu kurwinjiza mu bihaha mu kuruhumeka, umwotsi w’urumogi uruhukira mu maraso binyuze mu bihaha nayo akarujyana mu mutima no mu bwonko.

Icyakora ingaruka z’uyu mwotsi ku bwonko bw’uwarunyoye zitandukana bitewe n’ubushobozi bw’ubwo bwonko.

Ubwonko bw’abantu ntibukomera kimwe.

Ikinyabutabire kiba mu rumogi gitera ubwonko n’izindi nyama z’umubiri gukora mu buryo budasanzwe abahanga bakita Tetrahydrocannabinol (THC).

Gituma ubwonko bw’uwarunyoye bumubwira ko afite imbaraga zidasanzwe, icyo bita ‘kujya High.’

Iyo kimaze kugera mo, uwarunyoye atangira yumva ko ari igihangange, ko ashobora kubyina akarusha abandi, agatwara imodoka yihuta kandi neza kurusha abandi, agasubiza ibibazo by’ikizamini neza kurusha abandi…

Aba abikoreshwa n’imikorere idasanzwe y’umusemburo wo mu bwonko bita Dopamine uba wazamutse.

Icyakora ibi ntibitinda kuko nyuma y’igihe runaka, wa musemburo wamushyiraga mu bicu ugabanya imbaraga hakaza undi witwa Norepinephrine noneho bigakomera.

Kuva cyangwa kujya mu mimerere runaka kandi bikozwe mu gihe gishobora kuba kigufi cyangwa kirekire bitewe n’umuntu nibyo bituma abantu bakoresha ibiyobyabwenge batangira bumva bidakwiye ariko bamara kubimenyera bakabikunda cyane.

Gukoresha urumogi abahanga bavuga ko n’ubwo hari aho bigira akamaro kubera ko ubwonko buba bwazamuye imbaraga zo gukora ibintu runaka ariko bwari busanzwe buzi gukora, ikibazo ari uko birangira uwabikoresheje agarutse mu mimerere n’imitekerereze yahozemo mbere y’uko arunywa.

Iyi mimerere niyo ituma uwarunyoye yumva ahangayitse akumva aguwe nabi ndetse bigatuma ashaka kongera kunywa urundi kugira ngo asubire muri yo.

Bimwe mu biranga uwarunyoye ku mubiri we…

Kubera ubukana bw’ibigize urumogi, uwarunyoye ushobora kumureba ukamwibwira.

Akenshi uzamusangana iminwa yumye, n’umwitegereza uzabona ko aba ari kuyibobeza n’ururimi.

Ikindi ni uko amaso ye atukura.

Gutukura biterwa n’uko umutima we uba utera cyane ugira ngo wohereze amaraso afashe ubwonko n’izindi nyama gukora ariko ayo maraso agahura n’ikibazo cy’uko udutsi tuyashyira mu maso n’ahandi tuba twumagajwe na cya kinyabutabire, Tetrahydrocannabinol (THC).

Ijisho ry’uwanyweye urumogi rirumagara rigatukura

Kumagara kwatwo bivuze ko n’igice kirimo amatembabuzi ijisho ryo hagati riba riteretsemo kugira ngo guhindukira biryorohere, nacyo kitaba gifite amatembabuzi ahagije bityo guhindukira kw’ijisho bikagora imitsi ibishinzwe.

Ibi byose bituma ritukura.

Uko cya kinyabutabire kigenda gishira mu maraso, ni ko n’ijisho risubirana ubuzima rigasa uko ryasaga mbere.

Umuntu wanyweye urumogi kandi imikorere y’amatwi ye irahinduka.

Niyo mpamvu uzasanga yakunze umuziki kurusha uko byari bisanzwe.

Imitsi yakira amajwi iba yakwidutse k’uburyo iba ikeneye umuziki mwinshi kugira ngo yumve inyuzwe.

Ubwoko bw’umuziki abanywa urumogi bakunda kurusha ubundi ni Reggae.

Biterwa n’uko injyana ya Reggae ikozwe k’uburyo amanota ( notes) ndetse n’injyana ubwayo(rhythm) bituma ubwonko butavunika cyane iyo uwanyoye urumogi abyina reggae.

Bivugwa ko urumogi rwafashaga Bob Marley mu kugira inganzo ngari muri reggae ze. Afatwa nk’umuhanzi w’ibihe byose

Icyakora hano ikibazo gikunze kubaho ni uko umuntu wanyoye urumogi, ashobora guca ahandi hantu bari gucuranga reggae ntahave kuko yayikunze bigatuma acyererwa cyangwa se yanakomeza urugendo mu matwi ye agakomeza kumva reggae ukanamubona ayibyina kandi ntayo ihari mu by’ukuri!

Iyo umuntu anyoye urumogi ibinyabutabire biri mu mwotsi w’urumugi yanyoye, bitangira gukora hashize byibura iminota 30, ariko bikaba byamara amasaha menshi bikimukoresha.

Ikindi ni uko urumogi rumara umwanya munini mu mutwe w’uwarunyoye bitewe n’igihe amaze arunywa cyangwa bitewe n’uko iyo arunyoye arenzaho ibindi birimo n’itabi.

Rushobora kumara amasaha ari hagati y’atatu n’ane mu mutwe w’urarunyoye ariko akaba yanarenga iyo ari umuntu utararumenyera cyangwa uruvanga n’ibindi bintu nabyo bishyushya ubwonko.

Ntabwo rukoreshwa barutumura butabi gusa, ahubwo hari n’abarurya mu biryo bisanzwe.

Iyo rukoreshejwe muri ubu buryo, rutinda gutangira kwerekana ingaruka kuko ruba rushobora kumara hagati y’amasaha ane n’atandatu rutarakora.

Ni uburyo butagira ingaruka mu rwungano rwo guhumeka kuko ruba rucishijwe mu bihaha n’ahandi hafatanya nabyo ariko nanone ntibubura uko bwangiza abatukoresha muri uburyo.

Muri macye, ngibyo ibibi by’iki kiyobyabwenge kiri mu bitemewe mu Rwanda ariko cyanze kuhacika kitwa URUMOGI.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version