Minisiteri y’ubuzima yasohoye itangazo rivuga ko bibujijwe gukora inkuru ku miti cyangwa ibikorwa by’ubuvuzi.
Itangazo ry’iyi Minisiteri rivuga ko umuntu wemerewe kwamamaza imiti cyangwa ibikorwa by’ubuvuzi, agomba kuba abifitiye uruhushya.
Ubuyobozi muri Minisiteri y’ubuzima buvuga ko ririya tegeko rireba itangazamakuru n’abandi baturage barimo n’abayobozi.
Itangazo ribuza biriya bikorwa ryasohowe kuri Twitter.
Ryaje risanga irindi ryigeze gutangazwa muri Mutarama, 2019 ryari rishingiye ku ibwiriza rya Minisitiri w’ubuzima, ryabuzaga ko ibikorwa byavuzwe haruguru byamamarizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Hari igika cya ririya tangazo kigira kiti: “ Birabujijwe ko imiti, ibikorwa by’ubuvuzi n’ibindi bijyanye nabyo byamamazwa mu itangazamakuru, ku byapa, mu bitabo, mu isoko, ahantu harusange, ntibyemewe kwamamazwa hakoreshejwe indangururamajwi n’ibindi bintu nk’ibyo.”
BIRABUJIJWE kwamamaza imiti n'ibikorwa by'ubuvuzi binyuze mu isakazamashusho, ibiganiro by'itangazamakuru, ibitabo, ubutumwa bushyizwe ku mihanda cyangwa ubundi buryo.
Ibigo by'itangazamakuru bibujijwe gutangaza ibikorwa byo kwamamaza imiti n'ibikorwa by'ubuvuzi.
ITANGAZO 👇🏽 pic.twitter.com/Ht1sOH9taT
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) July 9, 2022
Minisiteri ivuga ko kugira ngo ikinyamakuru runaka gitangaze inkuru ku miti runaka bigomba kuba bishingiye ku cyemezo uwo muntu yahawe kimwemerera kwamamaza uwo muti.
Nta muntu wemerewe kuvuga ku miti cyangwa ibikorwa by’ubuvuzi mu biganiro mpaka mu binyamakuru runaka atavuga ko ahagarariye Minisiteri y’ubuzima.
Mu mwaka wa 2017 hari itangazo ryasohowe n’Ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti, Rwanda Food and Drugs Authority ryasabaga abantu bafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’imiti cyangwa ibikorwa byavuzwe haruguru ko bagomba kubikora ari uko bafite icyemezo cya Minisiteri y’ubuzima.