Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Depite Yasabye Guverinoma Gukuraho Inkwano No ‘Kuremera’ Abagiye Kurushinga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Depite Yasabye Guverinoma Gukuraho Inkwano No ‘Kuremera’ Abagiye Kurushinga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 November 2022 2:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette Bayisenge agejeje ku Nteko rusange y’Abadepite ibisobanuro mu magambo by’ibibazo biri mu miryango, Depite Léonald Ndagijimana yatanze igitekerezo kihariye…

Ibi bisobanuro Prof Bayisenge yatanze byibanze cyane cyane ku makimbirane mu bashakanye n’ingamba zo gukemura ibibazo bikigaragara mu muryango.

Ku kibazo kijyanye n’amakimbirane akigaragara mu miryango, Minisitiri Bayisenge yavuze ko hateguwe imfashanyigisho igenewe abashinze urugo ikazakoreshwa mu mugoroba w’Umuryango.

Mu ngo nyinshi zirara zishya

Iyo nyandiko kandi ngo izanakoreshwa mu madini n’amatorero  kugira ngo abayayobotse nabo bumve akamaro ko kugira urugo rwiza binyuze mu myigishirize ya kidini ariko no mu nyandiko yateguwe na Leta.

Hashize igihe gito ariko iby’iyi mfashanyigisho bitangajwe, igisigaye kikaba kuzayishyira ku mugaragaro no mu bikorwa.

Icyakora hari Umudepite watanze igitekerezo kihariye.

Hon Léonald Ndagijimana yavuze ko ibyo Minisitiri Prof Bayisenge yatanzeho umurongo, ari ibibazo by’abarangije kubaka ingo.

Avuga ko hari ingingo  ikomeye birengagiza kandi ikomeye.

Yatanze igitekerezo cyo kubakira ubushobozi abagiye kurushinga kugira ngo ejo batazarusenya bataranarusakara.

Ndagijimana avuga ko muri rusange ubuzima bugoye.

Ngo hari ubwo umusore agorwa no kubona inkwano akaba yakwaka inguzanyo yo gukwa uwo akunda cyangwa yo kubaka, gukodesha inzu yo kurongoreramo.

Kuri we, inkwano ni umutwaro ku musore ugiye kurushinga.

Asanga bibaye byiza yavanwaho.

Hon Ndagijimana ati: “ …Ahenshi baba bafashe ama crédits muri Banque cyangwa bayafashe muri bagenzi babo. Igisubizo ni iki ngiki, uko mbibona, uko tugomba kubitekerezaho. Turebe ukuntu twavanaho abantu umutwaro w’inkwano.”

Ku ngingo irebana n’inzu  abageni babamo bagishakana, Hon Depite Ndagijimana yatanze igitekerezo cy’uko yumva byagenda.

Ati: “ Ese birashoboka ko habaho [caution solidaire] k’uburyo umuryango ugiye gushyingiranwa wakubakirwa inzu, nabyo ko ari byiza, ko ari stimulation noneho iyo caution solidaire igatuma bagenda bishyura buhoro buhoro…kandi icyo gihe ntabwo baba batangiriye ku busa…”

Avuga ko bibabaje kuba abantu bafata Miliyoni Frw 6 bakazikoresha mu bukwe, ariko bamara kugera mu rugo, bakabura icyo kurya kandi bitwa ko bakiri mu kwezi kwa buki.

Kuri we ngo nta kuntu abo bantu batashwana!

Anabishingira ku mibereho y’Abanyarwanda kuko ngo abatuye Umujyi babayeho bakodesha, abatuye igiturage bakabaho ku isambu ku bayifite, utayifite akagura ikibanza kandi nacyo kigonderwa na bake.

 Icyo abaturage babivugaho…

Martin Bizimana utuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo avuga ko ibyo Depite Ndagijimana avuga ari byo kuko hari ibintu muri iki gihe byagombye kuvaho bitewe n’imibereho y’ubu.

Ati: “ Gukunda umukobwa ukabuzwa kumushaka n’inkwano y’umurengera bakwatse birababaje. Ibyo Depite avuga ni ingenzi, Guverinoma izabitekerezo idukize uwo mutwaro k’umugani wa Depite.”

Ku byerekeye ikigega cyo kubakira abagiye kurushinga( icyo Depite Léonald Ndagijimana yise Caution Solidaire), Bizimana avuga ko nabyo byashoboka ko gishyirwaho ariko hakajya habanza kurebwa mu bifuza kurushinga abakeneye guhabwa ubwo bufasha koko.

Avuga ko hari abasore bashobora kuzuririra kuri iyo ngingo bakumva ko nabo bakubakirwa kandi ubusanzwe umugabo ari uwiyubakiye inzu, wenda akazunganirwa nyuma.

Mukamurenzi wo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga kuri telefoni yabwiye Taarifa nawe atumva impamvu muri iki gihe ababyeyi bagitsimbaraye ku nkwano kandi nini nk’aho abakobwa babo ari isambu bagurisha.

N’ubwo yashyingiye umukobwa we bakamukwa, ariko ngo iyo umusore aza kuza asaba ko bamuha umukobwa kuko nta nkwano afite, yari bumumuhe.

Ndetse ngo n’umugabo we ni uko yabibonaga.

Asanga nta kintu cyagombye kwitambika mu rukundo rw’abantu kuko iyo utumye batabana kandi bakundanaga biba ari ubuhemu.

Iby’uko Leta yajya yubakira abagiye kurushinga, yirinze kugira byinshi abivugaho, atsindagiriza ko ababishinzwe ari bo bazagena icyakorwa kuri iyo ngingo.

Abajijwe impamvu asubije atyo, Mukamurenzi yavuze ko ari uko n’ubundi Leta ariyo igena ibyo ikora.

Mu bindi Prof Jeannette Bayisenge yagarutseho mu ijambo rye harimo n’ibyo Guverinoma iteganya gukora ngo abana bose bavuka bajye bandikwa mu bitabo by’irangamimerere.

Minisitiri Bayisenge Jeannette mu Nteko asobanura Politiki y’umuryango

Prof Bayisenge avuga hashyizweho gahunda yo kwandikira abana bavutse kwa muganga bidasabye ko bajya kubandikisha ku Murenge nk’uko byari bisanzwe.

Ibi ngo bifasha umubyeyi kutavunika ajya ku Murenge gushaka ushinzwe irangamimerere, ahubwo ibyo kwandikisha umwana we akabikorera aho umwana yavukiye.

Ku kibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana, Minisitiri Bayisenge yavuze ko hashyizweho gahunda yo guhuza ibikorwa hagati y’inzego zitandukanye za leta n’izabikorera kugira ngo buri rwego rugire uruhare mu kurwanya igwingira.

Abayobozi n’abagize urugo bazabigiramo uruhare.

Muri rusange  Abadepite banyuzwe n’ibisobanuro  bya Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge.

TAGGED:abageniBayisengeDepitefeaturedInkwanoNdagijimana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Miliyoni $300 Zizashorwa Mu Kwagura Pariki y’Ibirunga
Next Article I Nyanza, Huye, Barataka Inzara, Gatsibo Ni Uko, Rwamagana Ni Uko… Ikibazo Kiri Henshi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?