Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Drones Zigira Uruhare Rwa 75% By’Amaraso Agezwa Mu Bitaro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Drones Zigira Uruhare Rwa 75% By’Amaraso Agezwa Mu Bitaro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 April 2024 1:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo gisanzwe gishyira amaraso ibigo nderabuzima biri kure kitwa Zipline kivuga ko mu gihe kimaze gikora kimaze kugezayo amaraso n’izindi serivizi zigera kuri miliyoni.

Si amaraso gusa atangwa muri iyo mikorere ahubwo harimo no gutanga intanga ziterwa amatungo no gutera imiti yica imibu.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko ikoranabuhanga rikoreshwa na drones zacyo zafashije mu buryo bugaragara kandi hiyongeraho ko izi mashini zitanduza ikirere.

Imikorere ya Zipline na drones zayo ikorana n’ikoranabuhanga rya Google n’ibindi bigo kugira ngo ishobore gukora neza.

Umuyobozi w’iki kigo ku rwego rw’isi witwa Keller Rinaudo avuga ko iki kigo kizakomeza gutanga serivisi zitandukanye zirimo iz’ubuzima, ubucuruzi, kugeza ibiribwa ku babikeneye kandi gahunda ihari ni uko drones z’iki kigo zizajya ziha serivisi abantu miliyoni imwe ku munsi.

Ati: “Ahantu hakomeye drones zacu zifasha cyane  ni mu gutanga amaraso agenewe abarwayi mu bigo nderabuzima byitaruye. Dufite gahunga yo gukomereza mu bucuruzi no kugeza mu bantu ibiribwa”.

Muri Afurika drones za Zipline zikora byinshi kandi bifitiye akamaro abatuye uyu mugabane.

Muri Ghana ubwaho, drones z’iki kigo zigeza serivisi ku bantu ku kigero cya 54%.

Kuva yatangira gukorera muri iki gihugu kiri mu Burengerazuba bushyira Amajyaruguru y’Afurika, Zipline imaze gutanga amaraso n’ibindi nkenerwa birimo inkingo 3,566,500, ibikoresho byo kwa muganga bigera kuri  2,825,210 n’ibindi bitandukanye.

Ibyo bikoresho byagiriye akamaro abaturage bagera kuri miliyoni 17 z’abaturage ba Ghana batuye mu Ntara 13 z’iki gihugu.

Si inkingo z’abantu zatanzwe gusa, ahubwo ari n’iz’amatungo zatanzwe mu rwego rwo kuyarinda indwara.

Inka zigera ku 104,000 nizo bakingiwe indwara bita Anthrax, izo nka zikaba ari izo mu Majyaruguru ya Ghana.

Ahandi Zipline ifite imirimo ni mu Rwanda, muri Kenya, Côte D’Ivoire na Nigeria. Mu Rwanda 75% by’amaraso atangwa hirya no hino mu gihugu bikorwa na drones.

Amaraso menshi atangwa muri ubu buryo ni atabara abagore bava  mu gihe cyo kubyara.

Muri Kenya Zipline ikorana n’ikigo Elton John AIDS Foundation, ubufatanye bukaba bukibanda mu guha abantu ibikoresho byo kwirinda SIDA.

TAGGED:featuredIkigoZipline
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC:Vital Kamerhe Yongeye Kuba Perezida W’Inteko 
Next Article Ubukungu Bwa Kenya Bwaciye Ku Bwa Angola
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?