Ubufatanye hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi na RIB bwo gukoresha drones mu gutahura abacukura amabuye y’agaciro batabyemerewe bwatanze umusaruro kuko hari benshi bamaze gufatwa kubera amashusho yazo,.
Biri mu rwego rwo gukumira ko abo bantu bahombya igihugu kandi ibyo bakora bikaba byashyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga.
Nk’uko bikunze kugenda mu mikorere ya RIB, mbere yo gutangira gushyira mu bikorwa inshingano yayo yo gufata no kugeza mu bushinjacyaha abakekwaho ibyaha, ibanza kubaburira.
Uwo muburo ariko iwutanga kuko biri mu bigize inshingano zayo eshatu z’ingenzi ni ukuvuga gutahura, gukumira no kugenza ibyaha.
Mu kubikora, igenera abaturage amahugurwa cyangwa ibiganiro bikorewe mu ruhame, ikababwira uko ibyaha runaka biteye n’uburyo babyirinda.
Mu kuzuza iyo nshingano, muri iki gihe uru rwego ruri gukorana na n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gazi na Peteroli(RMB) mu gusobanurira abaturage itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye na Kariyeri mu Rwanda nk’uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2024.
Muri byinshi abo mu kigo cya Mine babwiye abaturage, harimo n’uko giteganya gukorana na RIB mu gukoresha drones zitahura abo bica amategeko.
Izo ndege ‘zidahinda’ zizajya zikoresha ikoranabuhanga mu gufotora isura ya runaka uri muri ubwo bucukuzi, aho yabukoreye naho hamenyekane bityo kugenza icyo cyaha byorohe.
Umukozi muri RMB witwa Bagirijabo Jean d’Amour ati: “Turi gukoresha drônes kandi tumaze gufata abantu batari bacye bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kandi batangiye gushyikirizwa inkiko”.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyarusange muri Muhanga hamwe mu haba ibirombe by’amabuye y’agaciro bashima ubwo buryo bwo guhashya abo bantu bakunze kugira urugomo.
Umwe muri bo witwa Rusizana Wellars wo mu Mudugudu Kibirizi, Akagari ka Ngaru Umurenge wa Nyarusange yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko ari mu bashima iyo ntambwe.
Atanga n’undi muti wacyo: ari wo kwibumbira mu makoperative kubera ko abenshi mu batuye muri aka gace batunzwe n’umwuga w’ubucukuzi.
Ati: “ Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro abenshi bahabonera amafaranga batitaye ku ngaruka bibagiraho birimo kuhatakariza ubuzima no gufungwa kubatishwe n’impanuka zo mu birombe.”
Yeruye ko nta kigo na kimwe cy’ubucukuzi gikorera mu Murenge atuyemo gifite uruhushya rwo gucukura.
Ni ahantu kandi hakorera amatsinda y’abacukura mu buryo butemewe biyise Abahebyi cyangwa Abanyogosi.
Umukozi w’Ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha muri RIB, Mwenedata Philbert, avuga ko ubukangurambaga bari gukora butagamije guhana ahubwo ari ugukumira no kurwanya ibyaha, kubitahura cyangwa kubigenza.
Ikigo akorera kigaragaza ko mu myaka ibiri ishize hakozwe iperereza kuri dosiye 507 z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri bikorwa mu buryo butemewe.
Muri zo, dosiye 37 zikaba izo muri Muhanga, mu gihe 13 muri izo ari izo mu Murenge wa Nyarusange kandi izo dosiye zashyikirijwe Ubushinjacyaha.
Ubukangurambaga RIB ifatanyijemo na RMB bwatangiriye mu Karere ka Gicumbi, Gakenke, Gatsibo, Kayonza, Muhanga, Rulindo na Kamonyi.
Buzamara iminsi irindwi.