Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Drones Zimaze Gufatisha Abajura Benshi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Rwanda: Drones Zimaze Gufatisha Abajura Benshi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 August 2025 12:43 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Imwe muri drone RIB ikoresha akazi kayo.
SHARE

Ubufatanye hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi na RIB bwo gukoresha drones mu gutahura abacukura amabuye y’agaciro batabyemerewe  bwatanze umusaruro kuko hari benshi bamaze gufatwa kubera amashusho yazo,.

Biri mu rwego rwo gukumira ko abo bantu bahombya igihugu kandi ibyo bakora bikaba byashyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga.

Nk’uko bikunze kugenda mu mikorere ya RIB, mbere yo gutangira gushyira mu bikorwa inshingano yayo yo gufata no kugeza mu bushinjacyaha abakekwaho ibyaha, ibanza kubaburira.

Uwo muburo ariko iwutanga kuko biri mu bigize inshingano zayo eshatu z’ingenzi ni ukuvuga gutahura, gukumira no kugenza ibyaha.

Mu kubikora, igenera abaturage amahugurwa cyangwa ibiganiro bikorewe mu ruhame, ikababwira uko ibyaha runaka biteye n’uburyo babyirinda.

Mu kuzuza iyo nshingano, muri iki gihe uru rwego ruri gukorana na n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gazi na Peteroli(RMB) mu gusobanurira abaturage itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye na Kariyeri mu Rwanda nk’uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2024.

Muri byinshi abo mu kigo cya Mine babwiye abaturage, harimo n’uko giteganya gukorana na RIB mu gukoresha drones zitahura abo bica amategeko.

Izo ndege ‘zidahinda’ zizajya zikoresha ikoranabuhanga mu gufotora isura ya runaka uri muri ubwo bucukuzi, aho yabukoreye naho hamenyekane bityo kugenza icyo cyaha byorohe.

Umukozi muri RMB witwa Bagirijabo Jean d’Amour ati: “Turi gukoresha drônes kandi tumaze gufata abantu batari bacye bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kandi batangiye gushyikirizwa inkiko”.

Abaturage bo mu Murenge wa Nyarusange muri Muhanga hamwe mu haba ibirombe by’amabuye y’agaciro bashima ubwo buryo bwo guhashya abo bantu bakunze kugira urugomo.

Umwe muri bo witwa Rusizana Wellars wo mu Mudugudu Kibirizi, Akagari ka Ngaru Umurenge wa Nyarusange  yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko ari mu bashima iyo ntambwe.

Atanga n’undi muti wacyo: ari wo kwibumbira mu makoperative kubera ko abenshi mu batuye muri aka gace batunzwe n’umwuga w’ubucukuzi.

Ati: “ Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro abenshi bahabonera amafaranga batitaye ku ngaruka bibagiraho birimo kuhatakariza ubuzima no gufungwa kubatishwe n’impanuka zo mu birombe.”

Yeruye ko nta kigo na kimwe cy’ubucukuzi gikorera mu Murenge atuyemo gifite uruhushya rwo gucukura.

Ni ahantu kandi hakorera amatsinda y’abacukura mu buryo butemewe biyise Abahebyi cyangwa Abanyogosi.

Umukozi w’Ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha muri RIB, Mwenedata Philbert, avuga ko ubukangurambaga bari gukora  butagamije guhana ahubwo ari ugukumira no kurwanya ibyaha, kubitahura cyangwa kubigenza.

Ikigo akorera kigaragaza ko mu myaka ibiri ishize hakozwe iperereza kuri dosiye 507 z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri bikorwa mu buryo butemewe.

Muri zo, dosiye 37 zikaba izo muri Muhanga, mu gihe 13 muri izo ari izo mu Murenge wa Nyarusange kandi izo dosiye zashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Ubukangurambaga RIB ifatanyijemo na RMB bwatangiriye mu Karere ka Gicumbi, Gakenke, Gatsibo, Kayonza, Muhanga, Rulindo na Kamonyi.

Buzamara iminsi irindwi.

TAGGED:AmabuyedronefeaturedIkigoRIBRwandaUbukangurambaga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burundi: Ntahontuye Yabaye Minisitiri W’Intebe Mushya
Next Article Buri Karere Kagiye Kugira Ishuri Rya TVET Ryihagazeho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Burundi: Umugore Yagizwe Minisitiri W’Ingabo

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

You Might Also Like

IbidukikijeImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Hari Icyo Abana Basaba Abayobozi Bakuru B’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ubwizigame Bw’Abanyarwanda Ntiburagera No Kuri 50%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?