Guverinoma y’u Rwanda yatangarije amahanga ko yamaganye kandi isaba n’amahanga kubigenza gutyo, ikamagana amagambo ivuga ko[Guverinoma] ahembera amacakubiri mu Banyarwanda akaba aherutse kuvugwa na Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye.
Ni amagambo u Rwanda rwafashe nk’amagambo ayobya kandi ashobora kuzana amacakubiri mu baturage barwo.
Itangazo ry’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko bidakwiye ko Umuyobozi nka Ndayishimiye wari wagiye kuganiriza urubyiruko mu rwego rwo kurufasha kumva no guharanira akamaro k’amahoro, ari we uhindukira akavuga amagambo ahubwo ayabangamiye mu Karere Uburundi n’u Rwanda biherereyemo.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yakoze ubuhwema iharanira ko Abanyarwanda bose bunga ubumwe bagasenyera umugozi umwe kugira ngo bateze igihugu cyabo imbere.
Yungamo ko iyo mikorere ariyo yatumye u Rwanda rutera imbere n’urubyiruko rwarwo biba uko.
Uru rubyiruko ubu rurakora kugira ngo ibyo rwiyemeje rubigereho.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko umuntu wese uzabwira urwo rubyiruko ngo niruhindukire ruhirike iyo Guverinoma azaba avunikira ubusa kandi ibyo azaba akora bitazamuhira.
Yungamo kandi ko kuba Perezida Evariste Ndayishimiye yaravuze biriya kandi ari umuyobozi w’igihugu gituranye n’u Rwanda ari ikintu kidakwiye kandi gihabanye n’amahame asanzwe agenga Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nta nyungu ibona mu ntambara n’igihugu cy’abaturanyi.
RWANDA DEPLORES INFLAMMATORY STATEMENTS BY BURUNDIAN PRESIDENT NDAYISHIMIYE.
Link: https://t.co/Z9eCg0ig5q pic.twitter.com/ePOzecW6An— Rwanda Government Communications (@RwandaOGS) January 22, 2024
Ivuga ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bayo mu guharanira ko Akarere u Rwanda ruherereyemo gatuza kandi u Rwanda rwo ngo ruzakomeza iterambere ryarwo.
Ndayishimiye Yiyemeje Gufatanya Na Tshisekedi Mu Kurwanya u Rwanda