Rwanda: Guverinoma Igiye Gushyira Miliyari Frw 27 Mu Kunoza Imisorere

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro yatangaje ko igiye kwigomwa nibura Miliyari Frw  27 Frw mu rwego rwo kuvugurura no kunoza  gahunda z’imisoro.

Perezida Kagame aherutse gucyebura abashinzwe politiki y’ubukungu n’imisoro ngo bazicare barebe niba itagabanywa ntikomeze kuremera abaturage.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Bizimana Pascal niwe uherutse kuvugira mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru ko hari kurebwa icyakorwa ngo imisoro itangwe mu buryo bworoheye abaturage kuri

Ku byiciro by’imisoro minini mu Rwanda harimo  umusor  nyongeragaciro TVA, umusoro ku mushahara, umusoro ku nyungu n’umusoro ku mutungo utimukanwa.

- Advertisement -

Hejuru y’iyi hari indi.

Ubusanzwe umuguzi ni we wishyura umusoro ku nyongeragaciro wa 18% by’igiciro cy’ibyo aguze.

Kugeza ubu ikigo cy’igihugub gishinzwe imisoro n’amahoro, kivuga mu rwego rwo gukangurira abantu ikoreshwa rya EBM, umuguzi uzajya agura yaciwe umusoro hari umushinga wagejejwe mu nteko ishinga amategeko ngo iwusuzume.

Ni umushinga wo gutuma umuturage asubizwa nibura 10% by’ayo yaciwe kuri TVA.

Rugantwari ati: “Dukeneye gufata ingamba zidasanzwe zituma abagomba gusora basora uko bikwiye no kurebera hamwe ikiremerera abaturage. Hari gahunda y’uko umuturage uzajya acibwa umusoro nyongeragaciro azajya asubizwa 10% by’ayo yaciwe.”

Ubu ngo hari gukorwa inyigo y’uko iryo gabanya ryazakorwa.

Umuyobozi wa Rwanda Revenue Authorityi agaragaza ko bizakorwa nyuma yo guhuza telefoni n’ikoranabuhanga rya EBM ku buryo uguze ashobora kuzajya ahabwa nibura 10% by’ayo yaciwe ku musoro ku nyongeragaciro hifashijwe Mobile Money cyangwa konti ya Ejo heza.

Mu rwego rwo kongera abasora no kwagura abasora, hiyongera abasoreshwa 15% buri mwaka.

Yavuze ko uyu mwaka (2023) Leta izigomwa nibura Miliyari Frw  27 kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’umusoro itabangamiye abaturage rigerweho.

Ruganintwali avuga ko icyo ikigo cye kiri gushaka ari uko abaturage boroherezwa, ariko nanone umusoro nawe ntubure.

Amafaranga Leta izigomwa arimo ashingiye ku miterere mishya y’imisoro ku mushahara aho guhera ku mafaranga Frw 0 kugeza kuFrw  60.000, umusoro ari 0%.

Guhera kuri 60.001 Frw kugeza ku Frw 100.000, umusoro ukaba 10% uvuye kuri 20%.

Guhera ku Frw 100.001 Frw kujyana hejuru ukaba 20% bivuye kuri 30% naho guhera Frw 200.001  kujyana hejuru ni 30%.

Ubuyobozi bwa Rwanda Revenue Authority buhumuriza abaturage ko hari ibigiye gukosorwa ku buryo umusoro utazaba ikibazo ku muturage.

U Rwanda rufite gahunda ko imisoro izagira uruhare mu ngengo y’imari ya Leta ku kigero cya 100% mu gihe kuri ubu iri kuri 57%.

RRA igaragaza ko umwaka wa  2022 w’isoresha, yabashije gukusanya Miliyari Frw1907,1 , mu gihe yari yarasabwe gukusanya miliyari Frw 1831,3.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version