Rwanda: Guverinoma Irashaka Ko EBM Iba Itegeko Ku Bacuruzi Bose

Imwe mu ngingo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yaraye atinzeho mu ijambo yagejeje ku bari baje kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe abasoreshwa, ni uko Electronic Billing Machine, EBM, igomba kuba itegeko ku bacuruzi bose.

Avuga ko imvugo ngo ‘Nguhe EBM cyangwa sinyiguhe?’ igomba gucika.

Yavuze ati: “Gukoresha EBM rero ni igikorwa tugomba guhuriraho, ari ugura ari n’ugurisha. Umucuruzi ye kurindira ko nyimusaba ahubwo yibwirize ayimpe igihe nje kugura. Nanjye umuguzi ninsanga umucuruzi yibagiwe nibwirize nyimusabe.”

- Advertisement -

Dr. Ngirente yasabye abasoreshwa bari bamuteze amatwi ko bose bagomba gutaha bashyize mu mutwe ko EBM ari itegeko.

Ngo EBM igomba kuba ‘practice.’

Yabwiye abacuruzi ko umukiliya uje kugura ibintu aba agomba guhabwa EBM byanze bikunze, yayanga akabazwa impamvu imuteye kuyanga.

Imvugo ngo ‘Nguhe EBM cyangwa sinyiguhe?’ igomba gufatwa nk’icyaha mu Rwanda.

Ibindi Minisitiri w’Intebe yagarutseho ni akamaro k’ingamba Guverinoma yafashe kugira ngo yunganire abacuruzi bari barazahajwe n’ingaruka z’ingamba zo kurwanya COVID-19.

Yavuze ko muri izo ngamba harimo iyitwa Manufacture and Build to Recover Program.

Ni gahunda Guverinoma y’u Rwanda ibicishije muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, yateguye kugira ngo ifashe inganda kongera gukora, zikinjiza zigasora.

Dr.Ngirente yagize ati: “Iyi ni gahunda mu by’ukuri twatangiye muri iki gihe gishize ngira ngo nongere nkangurire abashoramari muteraniye hano, ndetse n’abatari abashoramari bashaka gushora imari. Ni gahunda dutangamo incentives nyinshi ku muntu wese wiyemeje kugira uruganda yakora cyangwa se inyubako ikomeye muri uru Rwanda turimo, ari mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hose mu gihugu.

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko itanga amezi 18 yo kuba watangiye uruganda, rukora kandi ngo  iyo hari impamvu itumye ayo mezi arenga, umuntu atanga impamvu, zigasobanurwa hakamenyekana uko umuntu yafashwa.

Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ukwiyongera k’umusaruro mbumbe w’igihugu kuko wavuye kuri Miliyari Frw  806 mu 2000 ugera kuri Miliyari Frw 10,944  mu mwaka wa 2021.

Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, umuhigo wari uwo  gukusanya imisoro n’amahoro kandi  wagezweho ku kigero cya 103,2%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version