Rwanda: Hagiye Gutangizwa Igitaramo Cyo Kwishimira Ibigwi By’Abagacishijeho

Abahanzi nyarwanda muri rusange bishimiye ko umusaza Abdul Makanyaga yavuye mu bitaro. Jane Uwimana uri mu bamubaye hafi yabwiye Taarifa ko bateganya kuzakoresha igitaramo cyo kwishimira imyaka 50 Makanyaga amaze mu muziki, amafaranga azavamo akazayahabwa mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu iterambere rya muzika.

Ku wa Gatanu taliki 20, Mutarama, 2023 nibwo Makanyaga yavuye mu bitaro. Yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali.

Abaganga bavuze ko umubiri we wari unaniwe cyane kubera ibitaramo yari amaze iminsi akora ataruhuka.

Byatumye igitaramo yari bukorere mu Karere ka Rusizi atagikora kuko yahise arwara bitunguranye.

- Advertisement -

Icyakora yaje gukira n’ubwo hari abari babanje kumubika.

Jane Uwimana avuga ko we n’itsinda bakorana umuziki ryitwa Vanginganzo CBC bateguye igitaramo kizaba ngarukamwaka cyo gukusanya amafaranga yo gufasha umuhanzi runaka kugira ngo ashimirwe uruhare yagize mu iterambere rya muzika.

Nk’umuyobozi w’itsinda Vanginganzo CBC, Jane Uwimana avuga ko uyu mwaka [2023] bazabanziriza kuri Abdul Makanyaga ariko mu yindi myaka bakazajya bahitamo umuhanzi runaka.

Ati: “ Tugiye kumukorera igitaramo cyo kwizihiza yubile y’imyaka 50 y’ibigwi bye mu muziki. Byaduhaye n’igitekerezo cyo kuzajya tubikorera n’abandi bahanzi batubanjirije tukabashimira urugero bahaye abakiri bato n’umusanzu batanze mu muziki w’Abanyarwanda”

Makanyaga afite hejuru y’imyaka 75 y’amavuko.

Jane Uwimana

Uwimana avuga ko umuhanzi uzajya wemezwa, azajya yegerwa n’abagize Komite ya Vanga Muzika bakamenyesha iyo gahunda.

Nyuma bazajya bamubaza uburyo  amafaranga avuye mu gitaramo azajya amugeraho.

Yavuze ko bamwe mu bahanzi atekereza ko bazashimirwa muri buriya buryo  barimo Muyango, Mariya Yohana n’abandi.

Vanginganzo ni itsinda rya muzika rikora umuziki uvanze, haba uwa gakondo nyarwanda, uwa ruzungu,  uwa kinyafurika n’indi miziki y’imico itandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version