Icyumba Cy’Abakobwa Biga IPRC Kigali Cyahiye

Ni inkongi ikomeye yafashe icyumba kibikwamo ibintu muri IPRC Kigali, ikongeza bimwe mu byumba abakobwa biga muri kiriya kigo bacumbitsemo. Umunyeshuri ukuriye abandi witwa Etienne Micomyiza yabwiye Taarifa ko ibiryamirwa, mudasobwa, telefoni, imyenda n’ibindi…biri mu byahiye.

Ashima ko Polisi yatabaye ikagira ibyo iramira.

Micomyiza ati: “ Ni byo habaye inkongi itwika matelas, n’ibindi bikoresho by’abanyeshuri ariko Polisi yayizimije.”

Avuga ko ku bw’amahirwe nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima.

- Advertisement -

Abajijwe igikekwa ko cyaba cyateye iriya nkongi, umunyeshuri uyobora abandi Etienne Micomyiza yavuze ko bakeka ko ari intsinga zakoze circuit.

Ngo si ipasi yashyushye ngo ikongeze ikibatsi.

Ubuyobozi bwa Kaminuza bwaje guhumuriza abanyeshuri no kubabwira ko bubari hafi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version