Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Hari Ibinyabiziga Bimaze Imyaka 40 Mu Muhanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Hari Ibinyabiziga Bimaze Imyaka 40 Mu Muhanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 November 2022 8:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu igenzura rikorwa na Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo muhanda, hagamijwe kureba uko ibinyabiziga bikoresha imihanda yo mu Rwanda bihagaze mu mikorere yabyo , ryasanze ibitwara imizigo n’ibitwara abantu muri rusange ari byo bitameze neza kurusha ibindi.

Ngo harimo ibishaje cyane k’uburyo muri byo hari ibyakozwe mu mwaka wa 1987 ndetse na mbere y’aho!

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda ushinzwe ikigo cya Polisi kigenzura ubuziranenge n’imiterere y’ibinyabiziga Assistant Commissioner of Police( ACP) Aloys Munana yabwiye Taarifa ko iyo basuzumye basanga imodoka z’abantu ku giti cyabo zisuzumishwa kurusha iz’imizigo no gutwara abantu muri rusange.

 Agira abantu inama yo kumva ko umutekano wo mu muhanda ari ngombwa ku bantu bose kandi ko gusuzumisha ikinyabiziga icyo ari cyo cyose ari inshingano ya buri wese.

Mu rwego rwo gufasha abatuye mu bice byitaragezwamo ikigo gisuzuma ubuziranenge, Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda, rimaze iminsi rizenguruka mu Ntara y’i Burengerazuba mu rwego rwo kubegereza icyuma gisuzuma ibinyabiziga.

ACP Munana avuga ko kwegereza abaturage icyuma gisuzuma ibinyabiziga ari gahunda Polisi izakomereza no mu Turere twa Karongi  n’ahandi.

Ati: “ Intara y’i Burasirazuba ni imwe mu bice by’u Rwanda bitagira ahantu hasuzumirwa ibinyabiziga. Tujyanayo kiriya cyuma mu rwego rwo kubegereza serivisi.”

Ku wa Gatandatu Taliki 26 Ugushyingo, 2022, nibwo  Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kugenzura imiterere y’ibinyabiziga ryarangije gutanga iriya  serivisi yo gusuzuma ibinyabiziga hifashishijwe imashini isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga yimukanwa.

Iyi serivisi yarangirijwe mu Karere ka Rubavu nyuma yo gusuzuma imodoka 694 mu gihe cy’iminsi itandatu.

Yari yatangirijwe mu Karere ka Rusizi.

TAGGED:AmakamyofeaturedKarongiMunanaRusizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Dr. Sabin Nsanzimana Yongerewe Inshingano
Next Article Umukino Wa Iran N’Amerika Utegerezanyijwe Amatsiko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?