Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Hateganyijwe Hegitari 435 Zizakorerwaho Gusimbuza Ibiti By’Ikawa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Hateganyijwe Hegitari 435 Zizakorerwaho Gusimbuza Ibiti By’Ikawa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 August 2024 3:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB kivuga ko mu myaka ine hazasimbuzwa ibiti by’ikawa bishaje biteye kuri hegitari 435.

Kuyisazura bizakorerwa kuri hegitari 154 mu myaka ine iri imbere.

Mu mwaka wa 2024 ni ukuvuga mbere y’uko uyu mwaka urangira mu Rwanda hazaba hararangije gusimbuzwa ibiti by’ikawa kuri hegitari 77 no gusazura ibiri kuri hegitari 14.

Abahinzi b’ikawa bamaze igihe bavuga ko ibiti by’ikawa mu Rwanda bishaje bakeneye gusazurwa.

Umuturage wo mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke witwa Bahizi Ezechias avuga ko ikawa ari ingenzi kuri bo ariko ko bakeneye ibyabafasha gutuma yera neza.

Avuga ko mu gihe cyashize abantu bahingaga ikawa bari benshi ariko baraganutse kubera ko hari aho yashaje.

Ati: ” Iyo ikawa ishaje bigabanura umusaruro bamwe bakava muri za Koperative”.

Bahizi avuga ko kugira ngo uyu musaruro wiyongere bisaba ko Leta yabafasha kubona ibikoresho n’imiti yo kwica udukoko twangiza ibiti.

Eric Kabayiza ushinzwe imishinga mu kigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, avuga ko ikigo akorera kigamije ko u Rwanda ruzongera umusaruro w’ibyo rwohereza yo harimo n’ikawa.

Eric Kabayiza

U Rwanda rusanganywe ingamba zo kuzamura ubwiza bw’ikawa binyuze mu kongera ubwiza bw’iyo ruhinga n’iyo rwohereza hanze.

Ikigo NAEB kivuga mu Karere ka Ruhango gusazura ikawa bizakorerwa mu Mirenge ya Bweramana, Byimana, Kinazi, Mbuye, Mwendo, Ntongwe na Ruhango.

Muri Nyamasheke izasimbuzwa ku buso bwa hegitari 1107, gusazura bikorerwe ku buso bwa hegitari 393 mu myaka ine.

Bizabera mu mirenge ya Bushekeri, Bushenge, Cyato, Gihombo, Kagano, Kanjongo, Karambi, Karengera, Kirimbi, Macuba, Mahembe, Nyabitekeri, Rangiro, Ruharambuga na Shangi.

TAGGED:AbaturagefeaturedIkawaNyamasheke
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rufitiwe Icyizere Cyo Kwakira Isiganwa Rya Formula One
Next Article Rwanda: Uko Iby’Uvugwaho Kuriganya Za Miliyoni Nyinshi Z’amadolari Twabisanze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?