Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Peteroli Byongeye Kugabanuka

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye kugabanuka.

Bibaye ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’amezi abiri.

Kuri uyu wa Mbere nibwo ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli byatangiye gukurikizwa.

Itangazo rya RURA rivuga ko guhera kuwa Mbere taliki 03, Mata, 2023 saa moya z’ijoro igiciro cya mazutu cyagabanutseho amafaranga y’u Rwanda 44 kuri litiro naho icya lisansi kikagabanukaho amafaranga y’u Rwanda 16 kuri litiro.

- Advertisement -

Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Nsabimana Ernest yabwiye RBA ko kuba ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse bivuze ko mu gihe gito kiri imbere n’ibiciro ku bwikorezi nabyo bizagabanuka.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zikora imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA rwatangaje ko igiciro cya lisansi kitagomba kurenga Frw 1,528 kuri litiro n’aho icya mazutu ntikirenze  Frw 1,518 kuri litiro.

Muri rusange iri gabanuka ry’ibiciro rikaba ryatewe ahanini n’igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Nsabimana Ernest(Ifoto@The New Times)
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version