Ugereranyije n’uko byari byifashe muri Werurwe, 2024, ibiciro byo muri uko kwezi mu mwaka wa 2025 byazamutseho 6,5% nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR.
Imibare nk’iyi ibonwa nyuma yo gukusanya no gusesengura uko ibiciro byari byifashe mu masoko ari mu Mijyi ikorerwamo ubucuruzi bunini kurusha iyindi mu Rwanda.
Raporo ikubiyemo uko ibiciro byagenze mu mwaka buri mwaka yerekana ko izamuka ry’ibi biciro ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,4%, iby’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 12% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 14,1%.
Ugereranyije na Werurwe 2024, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu muri Werurwe 2025 byiyongereyeho 5,8%.
Ibiciro byo muri Gashyantare, 2025 byariyongereye ugereranyije n’uko byari bimeze mu kwezi nk’uko k’umwaka wa 2024 byiyongereyeho 1,3% bitewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,4%.
Aha ni ku biciro byo mu mijyi ari nabyo bigenderwaho cyane mu gupima no gutangaza uko ibiciro byifashe muri rusange.
Mu cyaro, ibiciro byiyongereyeho 3,9% muri Werurwe 2025, ugereranyije na Werurwe 2024, ho bigaterwa ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ryageze kuri 2,3% n’iry’ibiciro by’ibinyobwa bidasembuye n’itabi ryageze kuri 6,5%.
Ku rundi ruhande, iyo ugereranyije ibiciro byo muri Gashyantare 2025, n’ibiciro byo muri Werurwe 2025 usanga byiyongereyeho 2,2% nk’uko raporo ya kiriya kigo ibigaragaza.
Ahanini ibyo byatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,2%.
Isesengura ryagutse rigaragaza ko ibiciro mu Rwanda hose byiyongereho 4,9% muri Werurwe 2025, ugereranyije na Werurwe ya 2024.
Muri Gashyantare, 2025, byari byiyongereyeho 3,8%.
Izamuka ry’ibiciro muri rusange ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,5%, iby’ubwikorezi byiyongereyeho 11,8% n’iby’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 10,8%.
Ugereranyije na Gashyantare 2025, ibiciro byiyongereyeho 1,9% muri Werurwe 2025, bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3%.