Sosiyete Sivile muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ivuga ko hari abasirikare bakorera ahitwa Watalinga muri Teritwari ya Beni muri Kivu ya Ruguru bagurisha muri Uganda igihingwa cya cacao mu buryo bwa magendu.
Iyo magendu ica rwihishwa ku mupaka wa Nobili, uyu ukaba umupaka uherereye mu bilometero 90 ivuye mu mujyi wa Beni.
Abakozi ba Sosiyete sivile ya Watalinga bavuga ko hari izindi nzego zikorera muri kariya gace zigira uruhare muri iriya magendu.
Umuyobozi wayo witwa Odette Zawadi Ngada yabwiye Radio Okapi ko buriya bucuruzi bukorwa mu buryo bufifitse kandi abagemura kiriya gihingwa ngengabukungu babikora baherekejwe n’ingabo zitwaje intwaro.
Aya makuru ariko ntaremezwa n’Ubuyobozi bw’ingabo za DRC muri Kivu y’Amajyaruguru.
Colonel Mak Hazukay uvugira ingabo zikorera muri kiriya gice zigize ikitwa Sokola 1 Grand Nord avuga ko hagiye gutangizwa iperereza kuri ayo makuru, akemeza ko abo bizagaragaraho bazabihanirwa by’ukuri.
Yemeza ko ababikora babikora ku mpamvu zabo, ko ntawe ubuyobozi bw’ingabo buba bwatumye.
Ibice bya Nobili na Kasindi muri Beni nibyo bya DRC bikigenzurwa na Guverinoma kuva ubwo umujyi wa Bunagana wafatwaga na M23 mu mwaka wa 2022.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, Uganda ntacyo yari yatangaje ku bivugwa na Sosiyete sivile yo muri Beni.
Uyu mutwe ugenzura kandi ibice bya Ishasha, Munyaga ndetse n’imipaka ya Grande na Petites Barrières ihuza Goma muri DRC na Rubavu mu Rwanda.
Cacao ni igihingwa cyera ibinyamisogwe wagereranya n’ibishyimbo ariko byo bikorwamo chocolate.
Ibyo binyamisogwe birumishwa, bakabisya nyuma bakabikoramo chocolate, kimwe mu biribwa biryohera benshi kandi bifite isoko rinini mu Burayi, Aziya na Amerika.
Cacao ifite inkomoko mu ishyamba rya Amazone rikora ku bihugu byinshi byo muri Amerika y’Amajyepfo bita Amérique Latine.
Ni ishyamba rigari cyane rikora kuri Brazil, Colombia, Peru, Guatemala, Belize, Mexique n’ibindi.
Mu mwaka wa 2022 igihugu cya mbere cyohereje cacao hanze ni Côte d’Ivoire.