Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza ahamye yo gucukura amabuye y’agaciro hirindwa ko yibwa cyangwa se ko abantu bahasiga ubuzima, ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mine na gazi cyahagaritse ibigo 13 bisanzwe biyacukura.
Itangazo ry’iki kigo rivuga ko ibigo byahagaritswe byakozwe kubera ko byanze kumvira amabwiriza agenga uyu mwuga.
Kivuga ko mu buryo butandukanye no mu bihe bitandukanye, abayobozi ba biriya bigo bagiriwe inama ariko ibiti babivunira mu matwi.
Muri ririya tangazo, handitsemo ko hari n’ibindi bigo bimaze iminsi bihawe amabwiriza y’ibyo bigomba kunoza bitaba ibyo bigahagarikwa.
Ubuyobozi bwa kiriya kigo bwizeza ba nyiri biriya bigo byafunzwe ko ibirombe byabo bizakomeza gucungwa n’inzego z’umutekano kugira ngo hatagira ibyangirika.
Ibyemezo nk’ibi bifashwe nyuma y’uko hari abantu batandatu bapfiriye mu kirombe kiri mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza.
Abo baje bakurikira abandi baguye mu kirombe cya mu Karere ka Huye, bakagira ibyago byikubye kabiri kubera ko batigeze bakurwamo ngo bashyingurwe.