Undi Mujenosideri Aloys Ndimbati Nawe Yarapfuye

Ibiro by’Umushinjacyaha mukuru w’Urwego rwasigariyeho gukurikirana ibyaha byasizwe n’inkiko zaburanishaga abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi rwatangaje ko Aloys Ndimbati yapfuye. Yaguye mu Rwanda mu mwaka wa 1997 muri Kirehe y’ubu ahitwa Gatore.

Yari asanzwe ari ku rutonde rw’abantu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bashakishwaga kurusha abandi ku isi.

Ndimbati yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Gisovu mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, akaba yari asanzwe ari umunyamuryango w’imena wa MRND, ishyaka ryahoze ku butegetsi  muri Repubulika yategekwaga na Habyarimana Juvénal.

Yari yaraburanishijwe adahari bwa mbere n’icyahoze ari Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha.

- Advertisement -

Hari mu Ugushyingo taliki 14, 1995.

Icyo gihe yashinjwaga ibyaha birindwi birimo ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu, ubwicanyi, gufata ku ngufu no gutoteza abantu.

Uyu mugabo ngo yavuye mu cyahoze ari Zaïre, aza kujya i Kisangani, avuye Kashusha mu nkambi y’impunzi.

Yageze i Kisangani ahava aza i Kanombe mu Rwanda.

Nyuma ngo byaje kugaragara ko Aloys Ndimbati yaguye mu Rwanda muri Kirehe, ahitwa Gatore

Icyo gihe hari mu mwaka wa 1997.

Mbere ya Aloys Ndimbati washakishwaga kubera uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikaza kugaragara ko yapfuye, undi biherutse kugaragaraho ni Protais Mpiranya, Augustin Bizimana na Phénéas Munyarugarama.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version