Kagame Yibukije Abanyarwanda Ko Bose Bareshya Imbere Y’Amategeko

Ubwo yakiraga indahiro z’abakora mu nzego nkuru z’ubutabera harimo n’Umunyamabanga wungirije wa RIB, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko.

Yabanje gushimira abitabiriye uriya muhango, ababwira ko indahiro ubwayo ntacyo yaba imaze niba hadakurikijwe ibiyikubiyemo.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ubutabera bureba Abanyarwanda bose ndetse ngo n’abakora mu butabera cyangwa ubugenzacyaha iryo hame rirabareba.

Yanavuze ko amateka y’Abanyarwanda yerekana ko iyo ubutabera budatanzwe neza, biteza ikibazo.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo abantu bakosa ndetse ayo makosa akavamo ibyaha, icy’ingenzi ngo ni ugukora uko abantu bashoboye bakirinda ibyaha.

Ati: ” Turi abantu twese turakosa ndetse hakaba ubwo biba ibyaha ariko tugomba kubigabanya. Twibuke ko twese ntawe uri hejuru y’amategeko.”

U Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika bishimirwa gukurikiza amategeko, abantu bose bagahanwa hakurikijwe amategeko.

Bimwe mu byaba bikunze gukuriramwa ni ruswa, gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana no guhohotera abagore n’ibindi.

Uko bimeze muri iki gihe ni uko imibare igaragaza ko hari igabanuka ry’ibyaha runaka mu gihe hakiri bindi bizamuka.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version