Taarifa Rwanda yabwiwe n’ubuyobozi bwa Sendika y’abacukura amabuye y’agaciro ko, muri rusange, babayeho nabi cyane. Nk’ubu abangana na 19% nibo bahemberwa ukwezi mu buryo buhoraho kandi nabo bahemberwa umusaruro (minerals) babonye buri munsi, iyo wabuze bagatahira aho.
Bivuze ko igihembo cyabo guhindagurika kikava ku Frw 0 kugeza ku mubare w’amafaranga agendanye n’umusaruro wabonetse.
Ku bigo by’ubucukuzi bigenera igihembo abacuruzi buri munsi hatitawe ku musaruro wabonetse, kibahemba hagati ya Frw 500 na Frw 3000.
Hari ibigo byagiranye amasezerano na Sendika y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro yitwa REWU(Rwanda Extractive Industry Workers Union) bemeranya ko umucukuzi azajya ahembwa hagati ya Frw 3000 cyangwa Frw 4000 ku munsi, haboneka umusaruro urenze uwari witezwe bakawuherwa agahimbazamusyi bitewe n’icyabonetse.
Umuyobozi mukuru wa Sendika y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda witwa André Mutsindashyaka yabwiye Taarifa Rwanda ko iyo mikoranire yagezweho binyuze mu biganiro bagiranye n’Ishyirahamwe ry’abakoresha mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ryitwa Rwanda Mining Association.
Mu biganiro bagiranye, bumvikanye ko byibura umucukuzi yajya ahembwa Frw 1500 ku munsi hatitawe ku musaruro wabonetse
Mutsindashyaka yabwiye Taarifa ko ibiganiro byo kunoza iyo mikorere bigikomeje.
Ikindi kigaragaza ko abacuruzi babayeho nabi ni uko abafite amasezerano y’akazi yanditse kandi bagahemberwa kuri konti ya Banki bangana na 34% gusa.
Ikibitera, nk’uko uriya muyobozi abivuga, ni uko abenshi muri bo batize ibyo gucukura kinyamwuga, bakabikora mu buryo bwo kwirwanaho.
Ingaruka zabyo ni uko baba badashobora guhabwa inguzanyo za Banki.
Mutsindashyaka ati: “Abakozi bagiye mu murimo bataragize amahirwe yo kwiga ubucukuzi mu mashuri makuru, hamaze gukorerwa isuzumabumenyi bwabo biza kugaragara ko abagera kuri 2,700 aribo batsindiye inyemezabumenyi mu by’umwuga w’ubucukuzi bahawe na Rwanda TVET School, RTB)”.
Indi ngingo ikomeye ni uko abagore bakora ubucukuzi bagahemberwa umusaruro babonye ku munsi batabona umwanya wo konsa abana.
Kubera ko baba bagomba gukora cyane kugira ngo bahembwe agatubutse, bibasaba gukora umunsi wose bataruhutse, ntibabone uko bajya konsa.
Ikibabaje kurushaho ni uko iyo batagize icyo baronka, badahembwa kandi ntibabe bahawe n’umwanya wo konsa ibibondo byabo.
Asobanura uko umucukuzi abayeho muri rusange Mutsindashyaka yagize ati: ” Umucukuzi uhemberwa umusaruro ntabwo abayeho neza kuko iyo abuze umusaruro atahira aho nta gihembo kandi yakoze. Niyo mpamvu nka Sendika dusaba ibigo bibakoresha kuzamura umushahara byibura ukaba Frw1,500 ku mucukuzi kandi ku munsi ndetse ugahabwa n’utageze ku musaruro wari wagenye[target]”.
Asanga umunsi abakozi bose bazajya bahembwa buri munsi w’akazi, imibereho yabo izaba myiza.
Yemeza ko bizagabanya umubare w’abagwirwa n’ibirombe bajya gucukura ngo barebe ko bagira amafaranga babarirwa.
Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, hari ibigo bibifatanyamo birimo Rwanda Mining Board, Ikigo gishinzwe imikurire myiza y’abana, Ishami rya UN rishinzwe abana, UNICEF, Sendika y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Imibare yatangajwe mu bushakashatsi bwitwa Labor Force Q3 yo mu mwaka wa 2024, yerekana ko mu Rwanda hari abacukuzi b’amabuye y’agaciro bangana na 81,000.
Abahagarariye abacukuzi basaba Minisiteri y’abakozi ba Leta gushyiraho ingamba zatuma imibereho y’abo iba myiza.
Bavuga ko bimwe mu byakorwa harimo kongera ubugenzuzi bw’umurimo bukorerwa ibigo, bigahabwa inama kandi ibidakurikiza izo nama bigafatirwa ibyemezo hakurikijwe amategeko.
Basaba ko gushyirwaho iteka rishyiraho umushahara muto ukava ku Frw 100 agenwa n’iteka ryo mu myaka 50 ishize.
Hagati aho kandi abacukuzi bagomba kongererwa amahugurwa n’abo muri za Sendika zabo n’abo bagahugurwa.
Guhera Tariki 23, Gashyantare, 2025, Taarifa yabajije (binyuze mu butumwa kuri WhatsApp) Umuyobozi muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo witwa Faustin Mwambari icyo avuga ku bibazo byavuzwe haruguru nicyo bakora ngo bikemuke ariko kugeza ubwo inkuru yatambukaga nta gisubizo cyari cyabitanzweho.
Umuhati Taarifa Rwanda yashyizeho kandi ngo abandi bakozi muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo bagire icyo batangaza ku bibazo by’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta musaruro wagezeho.
Mu gihe kiri hafi kungana n’Icyumweru nta bisubizo ubwanditsi bwahawe n’Umuyobozi ushinzwe umurimo muri iyo Minisiteri(Director of Labour) witwa Patrick Kananga ndetse n’undi uri kuri urwo rwego witwa Agaba Melon nawe ntacyo yadutangarije.
Intero ya bombi yari iyo kubaza abakozi bashinzwe itumanaho( Public Relations Office) gusa nabo nta gisubizo baduhaye.
Icyakora igihe cyose bagira icyo bavuga ku bibazo bivugwa muri iyi nkuru, abasomyi bazabimenyeshwa.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri mu bintu by’ingenzi byinjiriza u Rwanda amadovize menshi nyuma y’ubukerarugendo.