Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Ibitaro Bitanga Imibare Mito Y’Abishwe Na Malaria
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Ibitaro Bitanga Imibare Mito Y’Abishwe Na Malaria

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 July 2022 9:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’ubuzima mu Rwanda rushimirwa ingamba rwafashe kugira ngo habeho kwirinda indwara ariko habeho n’uburyo bwo kuzivuza. Icyakora hari amakuru aherutse gutangazwa na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta avuga ko hari ibitaro byatanze imibare mito y’abantu babiguyemo bazira Malaria kandi mu by’ukuri abayizize ari benshi.

Ibitaro bitandatu mu bitaro icyenda abagenzuzi b’Imari ya Leta basuye ubwo bakoraga igenzura mu mwaka wa 2020/2021 basanze imibare y’abantu bazize malaria yanditse mu bitabo byabo ari minini ugereranyije n’iyo bahaye Minisiteri y’ubuzima ngo ibikwe mu ikoranabuhanga rishinzwe amakuru mu by’ubuzima bita Health Management Information System ( HMIS).

Hagati aho hari ibindi bigo bitanu byatangaje imibare minini y’abazize malaria, iyo mibare ikaba irenzeho abant 18 ku mibare yatanzwe muri rya koranabuhanga twavuze haruguru.

Kuba iyi mibare idahura, bivuze ko n’ingamba zo kurwanya malaria ngo idakomeza kwibasira abaturage zishobora koroshywa abantu bibwira ko yagabanutse kandi hari benshi ihitana.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Abashyira imibare muri iri koranabuhanga hari ubwo bahabwa imibare mito ugereranyije n’uko ikibazo kifashe

Ibitaro bya Kacyiru Byatangije Umushinga Urabinanira

Taliki 10, Mutarama, 2016, ibitaro bya Kacyiru byasinye amasezerano y’akazi hagati yabyo n’ikigo Fair Construction Ltd ngo cyubake ibitaro bigezweho.

Byagombaga kubakwa ku ngengo y’imari ya Frw 8,095,874,101.

Amasezerano avuga ko biriya bitaro byagombaga kuzura mu gihe cy’amezi 18 ni ukuvuga ko imirimo yari butangire taliki 08, Gashyantare, 2016 ikarangira muri Kanama, 2017.

Iyo byuzura byari kuba ibitaro bikomeye biha Abanyarwanda n’abaruturiye serivisi zidapfa kuboneka ahandi zirimo kubaga cyangwa kwita ku bakomerekeye ku rugamba, abakomerekejwe bakanegekazwa n’ibiza, kwigisha abahanga mu by’ubuvuzi bo mu Rwanda n’ahandi mu karere ruherereyemo n’izindi.

- Advertisement -

Mu igenzura urwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta rwakoze nyuma y’aho, rwaje gusanga uriya mushinga wari wagenewe ziriya miliyari twavuze haruguru wahagaze umaze amezi abiri gusa utangiye!

Wahagaze taliki 27, Mata, 2016.

Ibitaro bya Kacyiru byahagaritse amasezerano na Fair Construction Ltd kubera ko ngo amafaranga yo guha kiriya kigo ngo gikore akazi kacyo yabaye make.

Mu Ukwakira, 2021(ni ukuvuga nyuma y’imyaka itanu) ubwo Umugenzuzi w’imari ya Leta yongeraga kohereza abakozi ngo bagenzure iby’uriya mushinga, yasanze utarongeye gusubukurwa.

Mu igenzura, abakora mu rwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta basanzwe hari Frw 248, 253,739  yishyuwe  uwari wahawe amasezerano yo kubaka biriya bitaro kubera ko yasheshwe mu gihe kitari giteganyijwe mu masezerano.

Urwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta rugira inama ubuyobozi bw’ibitaro bya Kacyiru kwegera Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi kugira ngo harebwe icyabuze ngo uriya mushinga ushyirwe mu bikorwa utange umusaruro wari utegerejweho.

Mu rwego rw’ubuzima hagaragayemo kandi ikibazo cy’abaturage batishyura serivisi z’ubuzima kubera ubukene cyangwa se ibigo by’ubwishingizi bigatinda kwishyura ibigo nderabuzima bityo bikabura amafaranga y’imiti n’ayo guhemba abakozi.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yanditse muri raporo ye ko mu mwaka wabanjirije uwo basohoyemo iriya raporo, yari yaragiriye inama ibigo nderabuzima n’ibitaro ko bagombye gukorana na Minisiteri y’ubuzima n’ibindi bigo bikorana nayo kugira ngo kiriya kibazo gikemuke mu buryo burambye.

Ibirarane bitishyuwe ibigo nderabuzima n’ibitaro mu mwaka wa 2019 byavuye kuri Frw 608,000,000( mu mwaka 2019) bigera kuri Frw 1,148,000,000( mu mwaka wa 2021) ni ukuvuga inyongera irenze 100%.

Ibigo bifitiwe ibirarane biri hagati y’icyenda na makumyabiri na bitatu mu gihugu hose.

Ingaruka z’ibi ni uko iyo amafaranga angana kuriya atishyuwe, bituma ibigo nderabuzima n’ibitaro bibura ayo kugura ibikoresho no guhemba abakozi bityo n’imitangire ya serivisi zigenewe kurinda ubuzima bw’abaturage ikadindira.

Mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda kandi hari ikindi kibazo wakwita ubutekamutwe cy’uko hari ibigo nderabuzima n’ibitaro bihimba amafaranga menshi y’abarwayi byavuye byageza inyemezabwishyu bikagaragara ko amafaranga ‘yatubuwe.’

Amafaranga yabaruwe ko yatubuwe amaze kugera kuri Miliyari Frw 1.5.

Ubu buriganya bwagaragaye mu bitaro byose bya Leta uko biri  mu Rwanda uko ari 30.

Mu myaka ine itambutse, buri mwaka iki kibazo cyaragaragaraga, imibare ikiyongera.

Ibigo bitubura imibare y’ayo byishyuza

Mu rwego rw’ubuzima kandi hagaragayemo ibindi bibazo birimo kutagira ababyaza bahagaje kandi bazi akazi.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko ibigo bya Leta byagaragajwe ko byacunze nabi umutungo wa Leta  bitangira kwitaba Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu ntangiriro za Kanama, 2022.

TAGGED:featuredIbitaroKacyiruLetaMalariaMinisiteriUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abarimo Uwigeze Kuba Umuvugizi Wa RDF Bagiye Mu Kiruhuko Cy’Izabukuru
Next Article Mu Bushinwa Ubushyuhe Bwazamutse Ku Kigero Kidasanzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?