Rwanda: Ibiza Byishe Abana Batanu

Imvura yaraye iguye henshi mu Mujyi wa Kigali yateje ibiza birimo n’umukingo wagwiriye abana babiri bibaviramo urupfu.

Ni ibyemezwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye itangazamakuru ko ibyo byago bikirangiza kumenyekana hahise hakorwa ubutabazi abo bana bapfa bamaze kugezwa kwa muganga.

Abo bana barutanwagaho umwaka umwe kuko umukuru yari afite imyaka ine, undi afite imyaka itatu.

Hari n’umuturanyi wo muri urwo rugo wakomerekejwe nawo.

Abana bapfuye bakigezwa ku bitaro bya Muhima.

Ibi byago bibaye nyuma y’uko mu Murenge wa Bumbogo naho habaye ibyago byatewe n’inkuba yishe abana batatu mu ijoro ryakeye.

Nyina yatarabukiye hanze agiye agarutse asanga babiri muri abo bana bapfuye, umwe agihumeka ariko aza kugwa kwa muganga.

Byababaje Nyina ku buryo yahise atakaza ubwenge, ajya muri koma.

Bivuze ko mu ijoro ryacyeye imvura yaraye ihitanye abana batanu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version