RIB Yafashe Umugabo Ukekwaho Gutemera Umugore We Kwa Sebukwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwafunze umugabo w’imyaka 39 ukekwaho kujya Kwa Sebukwe agatema umugore we wari wahahukaniye.

Uwo mugore we afite imyaka 30 y’amavuko.

Mu gicuku ahagana Saa cyenda kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024 mu Mudugudu wa Nyamitobo mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza nibwo Sindambiwe Damien bahimba Mukoboyi w’imyaka 39 yagiye Kwa Sebukwe ahasanga umugore we Nyirakanani Marie w’imyaka 30 wari warahahukuniye amutema igikanu.

UMUSEKE wanditse ko uwo mugore yari amaze icyumweru yahukanye.

- Kwmamaza -

We n’umugabo we bari batuye mu wa Murandaryi mu Kagari ka Kabuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Slydio yavuze ko taliki ya 23, Ukwakira, 2024 aribwo uvugwaho urwo rugomo yagiye gucyura umugore undi ntiyahita abyumva.

Sindambiwe yaratashye ageze iwe aza kugarukamu gicuku azanye umuhoro akubita urugi arinjira.

Gitifu ati: ”Yageze mu nzu areba umugore we aramutema igikanu bigaragara ko yamukomerekeje mu buryo bugamije kwica bakaba bari bafitanye amakimbirane.”

Haje imbangukiragutabara imujyana mu bitaro by’Akarere ka Nyanza birananirana bamwohereza mu bitaro bya CHUB i Huye.

Umugabo yahise atabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Gitifu Slydio yasabye abaturage kwirinda amakimbirane mu ngo aho ari bakihutira kubwira ubuyobozi n’abaturage kugira ngo akemuke.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version