Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Icyo Ababyeyi Bavuga Ku Cyemezo Inteko Ishinga Amategeko Yaraye Ifashe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Icyo Ababyeyi Bavuga Ku Cyemezo Inteko Ishinga Amategeko Yaraye Ifashe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 October 2022 8:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
?????????????????????????????????????????????????????????
SHARE

Inteko  ishinga y’u Rwanda yaraye yanze gutora ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye kwemerere abangavu bagejeje imyaka 15 kuboneza urubyaro. Banzuye ko hagomba kubaho ibiganiro bihuza inzego zose bireba.

Ubusanzwe Itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere mu Rwanda, ntiryemerera abana bari munsi y’imyaka 18 kuboneza urubyaro kuko ubikeneye aba agomba kujya kubisaba ari kumwe   n’umubyeyi we amuherekeje.

Ku mushinga w’Itegeko ryavuzwe haruguru, ubwo bari mu Nteko rusange  yaraye ibaye kuri uyu wa Mbere, Taliki  17, Ukwakira, 2022,  Abadepite 30 batoye OYA, Abadepite 18 bemeye uyu mushinga, barindwi barifata.

Depite Gamariel Mbonimana ukuriye itsinda ry’Abadepite batanu batangije uyu mushinga w’itegeko, yasobanuye ko ugamije gukemura ibibazo birimo n’inda ziterwa abangavu.

Bagenzi be batanze ibitekerezo kuri uyu mushinga bavuze ko ukeneye kongera gutegurwa neza kubera ko abawuteguye bibanze gusa ku ‘gukumira ingaruka’ z’ikibazo kurusha ‘gukemura ikibazo’ ubwacyo.

Taarifa yaganiriye n’ababyeyi kuri iyi ngingo.

Callixte Karangwa utuye mu Karere ka Kicukiro yavuze ko ubusanzwe hari itegeko rivuga ko umwana ari umuntu utujuje imyaka 18 y’ubukure.

Uwo muntu ngo ntiyemerewe kwifatira icyemezo ndetse ntiyemerewe no gutangwaho umugabo mu rukiko.

Yibaza ukuntu umuntu nk’uwo yakwemererwa kugwa kwiyakira [ubwe] serivisi zo kuboneza urubyaro kandi uretse no kuba atemerewe gutangwaho umugabo ntiyemerewe no gushaka ngo abyare yitwe umugore.

Ati: “ Niba bashaka ko umukobwa w’imyaka 15 yemererwa serivisi zo kuboneza urubyayo nibahindure itegeko noneho agire n’uburenganzira bwo gushaka umugabo kuko gukuramo inda si icyemezo umukobwa wese wasamye afata byoroshye.”

Uyu mugabo ashima ko Abadepite mu bushishozi bwabo banze ishingiro ry’uriya mushinga w’itegeko.

Yunzemo ko uretse kuba babyanze kubera ko bidakemura ikibazo ubwacyo nk’uko babivuze, ahubwo ngo babikoze nk’ababyeyi.

Ikindi avuga ni uko amategeko agomba kurengera inkingi shingiro z’umuco w’Abanyarwanda.

Kuri we, ubusambanyi si ikintu gishingiye ku muco w’Abanyarwanda k’uburyo habaho itegeko rigishyigikira mu buryo bweruye cyangwa rikagitiza umurindi.

Undi mubyeyi abibona ukundi…

Umubyeyi witwa Imfura Pascal avuga ko ahubwo Abadepite iyo baza gutora ririya tegeko bari bube bakumiriye ingaruka ziva k’uguterwa inda.

Ngo abazitewe bakazikuramo bikagira ingaruka kuri bo ndetse no ku bagize imiryango bavukamo cyangwa bakuriyemo kuko babita ibyomanzi ngo kanaka yarabyaye cyangwa yanze kubyara akuramo inda.

Avuga ko kuba muri iki gihe abakobwa b’isugi ari mbarwa byerekana ko ubusambanyi buri hejuru bityo ko aho kubemerera gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bishingiye ku mategeko byabafasha kutaba ruvumwa mu bantu.

Ati: “ N’ubundi se ko bazisama bakazikuramo ndetse bamwe bagata abana mu bwiherero kuki batahabwa uburenganzira  bwo kuboneza urubyaro?”

Pascal Imfura avuga ko iyo Abadepite baza kuritora bari bube bakemuye byinshi kuko n’ubundi ibyangirika ari byinshi.

Nyuma yo kwanga ko uyu mushinga utorwa, Depite Gamariel Mbonimana yavuze ko bagiye kuwigaho neza bakazawugarura imbere y’Inteko rusange.

Inteko rusange y’Abadepite kandi  yafashe umwanzuro w’uko habaho ibiganiro ku mpande zombi zirebwa n’iri tegeko.

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko mu 2021 abangavu ibihumbi 23 batarageza ku myaka 18 aribo batewe inda.

Mu mwaka wa  2016 kugera 2021 abangavu 98, 342 bari baratewe inda zitateganyijwe.

TAGGED:AbangavufeaturedIntekoItegekoRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakozi Babiri Ba UN Bishwe
Next Article Benzema Yatwaye Ballon D’or Idashidikanywaho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?