Nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva avugiye ko igihe icyo ari cyo cyose ibiciro by’ibikomoka kuri petelori bishobora kuzamurwa, ntibyatinze gukorwa kuko RURA yahise itangaza ibiciro bishya.
Guhera tariki 04, Mata, 2026 saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ibiciro ntarengwa by’ibikomoka kuri peteroli byahinduwe mu buryo bukurikira:

Igiciro cya lisansi (essence) ntikigomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 2,303 kuri litiro, mu gihe mazutu yo itagomba kurenga Frw 2,205 kuri litiro.
RURA ivuga ko ibi biciro birimo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT).
Iki kigo cyatangaje ko iri hinduka rishingiye ku mihindagurikire y’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, n’ingamba za Leta zo kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ku rwego rw’isi.
Uretse ibiciro bya peteroli, RURA yanatangaje ko hanavuguruwe ibiciro by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo rusange, bitewe n’impinduka mu biciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bigira uruhare mu mikorere y’uru rwego.
ITANGAZO: Ibiciro bishya ntarengwa by'ibikomoka kuri peteroli, ndetse n'ibiciro bishya by'ingendo muri @CityofKigali no mu ntara. pic.twitter.com/3DZw0Cs0qg
— Rwanda Utilities Regulatory Authority – RURA (@RURA_RWANDA) April 3, 2026
Nk’ubu mu Mujyi wa Kigali, igiciro cy’urugendo ku muntu kuri kilometero cyashyizwe kuri Frw 59.28, mu gihe ingendo zo hagati mu ntara zashyizwe kuri Frw 41.58 kuri kilometero ku mugenzi.
Ishyirwa mu bikorwa by’iyi myanzuro rizatangira ku wa 6 Mata 2026, aho ibisobanuro birambuye ku biciro by’ingendo ku mihanda itandukanye bizatangazwa ku rubuga rwa RURA.
Abaturage barasabwa gutegura neza ingendo zabo, gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange no kwirinda ingendo zitari ngombwa, mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa rya peteroli.
Leta ivuga ko izakomeza gukurikirana imigendekere y’isoko, hagamijwe kureba niba koko ibiciro bikurikizwa uko byemejwe kandi na serivisi zigahabwa umuturage mu buryo bwagenwe.
Ibi bivuze iki ku bukungu muri rusange?
Minisitiri w’intebe, nk’umukuru rwa Guverinoma, avuga ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’ingaruka z’intambara iri kubera muri Irani yatumye ubukungu bw’isi muri rusange buhungabana.
Yaraye avuze ko igihugu cyazigamye iby’ingenzi( petelori, ifumbire, imiti…) byagitunga mu gihe cy’amezi atandatu, hagati aho kikaba gishaka ahandi cyahahira mu gihe ibintu byaba bikomeje kuzamba.
Icyakora, ku gihugu nk’u Rwanda ubuzima bw’abaturage buzagorana.
Kuba rudakora ku Nyanja, bituma rukoresha ubwato cyangwa indege ngo rugeze rubone ibyo rukeneye mu nganda cyangwa mu mibereho isanzwe y’abaturage kandi birahenda.
Perezida Paul Kagame mu kiganira yahaye abanyamakuru mu mezi ane ashize, yavuze ko ibyo bibazo byose u Rwanda rushaka uko rubyitwaramo, yemeza ko kugira ngo ibintu bizagende neza kurushaho, igihugu gikwiye kongera ibyo cyohereza hanze.

Yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwahura n’ingorane z’ubukungu, muri rusange butazahaye ndetse kuba mu myaka yashize bwarazamukaga hagati ya 7% na 8% bigaragaza ko hari ibintu bikorwa ngo ibintu bibe biri kuri urwo rwego.
Gusa nanone, iyo ubukungu bw’igihugu nk’u Rwanda gito mu buso kandi kidafite umusaruro mbumbe munini, buhuye n’ibibazo bituma ibyo cyatumizaga hanze bihenda kurushaho, ntibibura kugira ingaruka ku bagituye.
Ni nayo mpamvu hari umuhanga wo muri Banki nkuru y’u Rwanda witwa Prof Kasai Ndahiriwe uherutse gutanga inama y’uko abaturage bakwiye kwirinda kwaya.
Ibibazo by’ubukungu u Rwanda ruhanganye nabyo bimaze itanu. Byatangiranye na COVID-19 yageze mu gihugu mu mwaka wa 2020, hakurikiraho intambara y’Uburusiya na Ukraine yatangiye mu mwaka wa 2022, bidatinze haza intambara ya Israel na Hamas mu Ukwakira, 2023, ubu hari indi ikomeye kurushaho ya Amerika na Isiraheli barwana na Irani, igihugu gifite umuhora wa Hormuz ufatiye runini ubukungu bw’isi muri rusange.

