Rwanda: Ikoranabuhanga Rizafasha Abantu Gukorera Uruhushya Rwo Gutwara

Polisi y’u Rwanda yatangije ikigo gifite ikoranabuhanga rizajya rifasha abashaka gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kubikorera. Giherereye mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Ibizamini bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga birimo ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo, icyo gutwara ipikipiki, icyo gutwara imodoka gikorerwa mu kibuga n’icyo gutwara imodoka mu muhanda.

Imirimo yacyo nitangira gukora mu buryo bweruye, uzaba agiye gukora ikizamini azajya yiyandikisha ku Irembo, ahitemo umunsi, italiki n’isaha azakoreraho.

Ikoranabuhanga rizakoreshwamo muri iyi gahunda rizajya rifasha no mu gusuzuma ugiye gukora ikizamini ingingo z’umubiri zirimo amaso n’amatwi.

- Kwmamaza -

Abakora ikizamini cyo gutwara ipikipiki bazajya bakora ikizamini cyo kunyura mu mirongo ishushe nk’umubare w’umunani, guhunga inzitizi, kunyura mu kayira gafunganye no guhagarara bitunguranye.

Abakora ibyo gutwara imodoka bo bazajya bakora icyo aho batangirira ikizamini, guhagarara ku buhaname, guhunga inzitizi, aho banyura bazenguruka, guparika ku ruhande, guparika basubira inyuma, aho bahindurira amavitesi, guhagarara bitunguranye n’aho barangiriza ikizamini.

Ukora ikizamini cyo gutwara imodoka atangira afite amanota 100% ariko bibarwa ko yatsinze iyo yagize atari munsi ya 80%.

Bivuze ko uko umuntu akora ikosa ari ko amanota amuvaho.

Uwatsinze abimenya binyuze mu butumwa ahabwa bw’ikoranabuhanga.

Munsi y’ikibuga gikorerwamo ibizamini hashyizwemo irindi koranabuhanga rigenzura niba uri gukora ikizamini yakoze ikosa noneho rigatanga amakuru mu mashini yandika amanota.

Uri gukora ikizamini yicara mu modoka iba irimo indangururamajwi imubwira kugitangira n’andi makuru atandukanye.

Muri Control Room( aho bacungira ibikorerwa ku kibuga), hari icyumba kigenzurirwamo uburyo ikizamini gikorwa.

Iyo ushaka kubaza ibyo udasobanukiwe, urahamagara (mu modoka zikorerwamo ikizamini habamo uburyo bwo guhamagara) ukabaza ikibazo cyangwa icyo ushaka gusobanuza bakagufasha.

Mu modoka zikorerwamo ibizamini, uhitamo ururimi ushaka kumviramo amabwiriza hagati y’ Ikinyarwanda n’Icyongereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version