Rwanda: Imvura Yakomye Mu Nkokora Ubucukuzi Bw’Amabuye Y’Agaciro

Zahabu niryo buye ry'agaciro ryinjiriza u Rwanda amadolari($) menshi

Ivan Murenzi uyobora Ikigo cy’igihugu cy’ibarushamibare aherutse gutangaza ko umusaruro w’amabuye y’agaciro u Rwanda rucukura wagabanutse kubera ibihe by’imvura yo muri Mata na Gicurasi yaguye nabi.

Gucukura amabuye y’agaciro bisaba byinshi birimo ibikorwaremezo bituma abacukuzi bakorana umutekano, amashanyarazi menshi, ubutaka bumeze neza kugira ngo bifashe mu gutunda itaka rivangurwamo amabuye y’agaciro n’ibindi.

Kubera ko ikoranabuhanga mu bucukuzi bw’ayo mabuye ritaratera imbere cyane, akenshi abacukuzi bakoresha imbaraga z’umubiri n’ibikoresho bike bihari.

Akomoza kuri ubu bucukuzi, Murenzi yavuze ko igabanuka ry’uriya musaruro ryatewe ahanini n’ibihe bitagenze neza  n’ibiciro bibi byatunguranye ku isoko mpuzamahanga.

Igabanuka ry’uyu musaruro ryatumye uwo u Rwanda rwohereza mu mahanga ugabanukaho  2% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2024.

Ati “Hagati muri iki gihembwe cya kabiri, mu gihe cy’itumba, bimwe mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byagizweho ingaruka cyane cyane mu kwezi kwa 4 n’ukwezi kwa 5 hagati”.

Nyuma y’ibihe bibi by’imigwire y’imvura, hiyongereyeho n’ihindagurika ry’ibiciro by’amabuye y’agaciro ku isoko mpuzamahanga.

Ubusanzwe amabuye y’agaciro cyane cyane zahabu ahora ahinduranya ibiciro ku isoko mpuzamahanga. Urugero ni zahabu kuko buri minota 15 igiciro cyayo ku isi kirahinduka.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, amakuru twahawe n’umwe mu bakurikirana uko ibiciro by’iri buye biba bihagaze ku isi yatubwiye ko ounce imwe( ni ukuvuga garama 31 za zahabu) yaguraga $ 2000,  bivuze ko garama imwe ya zahabu igura $ 75.

Amabuye u Rwanda rukunze kohereza hanze ni gasegereti( niyo kugeza ubu ihagaze neza ku isoko u Rwanda rucuruzaho), Wolfram, Coltan na zahabu.

Ibuye ryahuye n’ibiciro bibi ku isoko kurusha andi ni coltan kuko isoko ryayo ari rito ku isi hose kandi n’ umusaruro wayo wose mu mwaka ushize ntiwarenze toni 2,000.

Ubuto bw’isoko ry’iri buye buvuze ko iyo rigize ikibazo runaka bituma hari ababura aho baricuruza.

Ibi nibyo Ivan Murenzi asa n’uwakomojeho ubwo yagira ati: “Ikindi ni uko ibiciro byatunguranye, uko byari byitezwe ntabwo ariko byagenze, kandi murabizi ko nyuma yo gucukura, habaho kubika”.

Urebye uko umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu rwego rw’inganda wagenze mu gihembwe cya kabiri cya 2024 usanga izindi nganda zo zarawuzamuye.

Raporo y’ikigo Murenzi ayobora igaragaza ko umusaruro uturuka mu nganda wazamutse ku kigero cya 15%, binyuze mu kwiyongera kw’ibikoresho by’ubwubatsi n’ibikenerwa mu buzima busanzwe.

Murenzi yasobanuye ko nubwo izi ngorane zabayeho bitabujije ko urwego rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaze (RMB) gukomeza ingamba zihariye rwafashe zo kongera umusaruro n’ubwiza bw’amabuye y’agaciro y’u Rwanda yoherezwa ku isoko mpuzamahanga.

Ivan Murenzi

Mu mwaka ushize wa 2023, amabuye y’agaciro u Rwanda rwohereje hanze y’igihugu yiyongereye ku kigero cya 43% nk’uko byemezwa na RMB.

Nibwo bwa mbere ayo mabuye yose yinjirije u Rwanda miliyari $1.1 mu gihe mu mwaka wa 2022 rwari rwinjije miliyoni $ 772.

Zahabu niyo yinjirije u Rwanda akayabo mu mwaka wa 2023.

Mu Ukwakira, 2023 u Rwanda rwohereje hanze zahabu ipima ibilo 1, 015 ifite agaciro ka miliyoni $ 62 zirenga.

Mu Ugushyingo  rwahereje zahabu ipima ibilo 823 bibariwa agaciro ka miliyoni $ 52  zirenga naho mu Ukuboza, 2023  hacurujwe ibilo 1, 320 bya zahabu zibarirwa miliyoni $ 87 zirenga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version