Karongi: Umudugudu Wa Rugabano Umaze Gusanwa Kuri Miliyoni Frw 500

Ubuyobozi bwa Karongi buvuga ko bumaze gusana Umudugudu wa Rugabano bukoresheje Miliyoni Frw 500.

Mu gusana izi nzu hajemo kubaka inzira z’imyotsi iva mu bikoni no kubaka bundi bushya ubwiherero busimbura ubwari bwarangiritse imburagihe.

Ibibazo byo mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugabano byigeze no kugarukwaho na Perezida Kagame asaba ko byashakirwa ibisubizo vuba na bwangu.

Hari taliki 28 Kanama 2022 ubwo yasuraga Uruganda rw’Icyayi rwa Rugabano mu Karere ka Karongi.

Yasabye ubuyobozi kwita ku baturage bo mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugabano kuko yabonye batameze neza uko bikwiye.

Kagame yavuze ko yabonye ko abaturage bimuwe ahubatswe uruganda batameze neza, maze asaba inzego zibishinzwe kubafasha haba mu mibereho myiza, iterambere n’isuku.

Ati: “Ijisho ryanyeretse ko abatuye mu mudugudu batameze uko bagomba kumera, babonekamo ubukene, kandi si ko bagomba kumera.”

Yavuze ko ashaka Abanyarwanda bafashwa kwiteza imbere kandi bafite isuku, asaba Minisitiri w’ubutegetsi bw’Ibihugu n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba gukemura icyo kibazo, anateguza ko azasubira kubigenzura.

Kuri ubu zimwe mu nzu zo mu Mudugudu w’Icyitegererezo zujujwemo inzira z’imyotsi ku buryo abazibamo bavuga ko nta myotsi igisakara mu gihe batetse.

Ikindi kibazo cyari kibangamiye aba baturage ni icy’ubwiherero bwubatswe mbere bwaje gupfa budateye kabiri biturutse kuri za biogas bwari bufite zari zikoze nabi.

Ubu hubatswe ubundi bwiherero bushya.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, yabwiye RBA ibyo bibazo byakemuwe kandi ko abarenga 200 bashakiwe imirimo mu mirima y’ icyayi.

Hari miliyoni 500 Frw zashyizwe mu mirimo yo gukosora ibyari bikocamye ku nzu z’abaturage batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugabano.

Umudugudu wa Rugabano ubarizwamo abaturage barenga 1600 bimuwe n’abimurwa hirya no hino, ibyakosowe ku nzu zabo bikaba byarakozwe ku z’imiryango irenga ijana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version