Guhera Taliki 05, Nzeri, 2022 abayobozi bakuru b’ibigo bya Leta byagaragaweho gusesagura cyangwa gucunga nabi umutungo wa Leta mu buryo butandukanye, bazatangira kwitaba Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Ni Komisiyo yamamaye ku izina rya PAC.
Itangazo ryaturutse mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda rivuga ko intego ya PAC ari ukugira ngo abayobozi b’ibigo bya Leta byagaragawemo gucunga nabi umutungo wayo basobanurira iyo Komisiyo impamvu zatumye Leta ihomba amafaranga yari agenewe imishinga yo kuzamura imibereho y’abaturage.
Iri tsinda ry’Abadepite bita Public Account Committee rizasuzuma uko abayobozi b’ibigo 85 n’ab’imishinga 31 ya Leta bakoresheje ingengo y’imari bari baragenewe ngo ishyirwe mu bikorwa hagamijwe kuzamura imibereho y’abaturage.
Ibikubiye muri raporo ya PAC ni ibyasuzumwe mu mwaka wa 2020/2021.
Kumva ibisobanuro by’abayobozi ba biriya bigo bizatangira ku wa Mbere Taliki 05, birangire ku wa Kane Taliki 23, Nzeri, 2022.
Abaturage bashima ko PAC ibaza abayobozi impamvu batakurikije neza uko ingengo y’imari ya Leta yari yari bushorwe mu mishinga yayo, ariko bakibaza impamvu abavuzweho iyo micungire idahwitse batagejejwe imbere y’ubutabera ngo babiryozwe.