Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Inzego Zasesaguye Umutungo Wa Leta Zigiye Kwitaba Abadepite
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Rwanda: Inzego Zasesaguye Umutungo Wa Leta Zigiye Kwitaba Abadepite

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 September 2022 2:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guhera Taliki 05, Nzeri, 2022 abayobozi bakuru b’ibigo bya Leta byagaragaweho gusesagura cyangwa gucunga nabi umutungo wa Leta mu buryo butandukanye, bazatangira kwitaba Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Ni Komisiyo yamamaye ku izina rya PAC.

Itangazo ryaturutse mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda rivuga ko intego ya PAC ari ukugira ngo abayobozi b’ibigo bya Leta byagaragawemo gucunga nabi umutungo wayo basobanurira iyo Komisiyo impamvu zatumye Leta ihomba amafaranga yari agenewe imishinga yo kuzamura imibereho y’abaturage.

Iri  tsinda ry’Abadepite bita Public Account Committee rizasuzuma uko abayobozi b’ibigo 85 n’ab’imishinga 31 ya Leta bakoresheje ingengo y’imari bari baragenewe  ngo ishyirwe mu bikorwa hagamijwe kuzamura imibereho y’abaturage.

Ibikubiye muri raporo ya PAC ni ibyasuzumwe mu mwaka wa 2020/2021.

Kumva ibisobanuro by’abayobozi ba biriya bigo bizatangira ku wa Mbere Taliki 05, birangire ku wa Kane Taliki 23, Nzeri, 2022.

Abaturage bashima ko PAC ibaza abayobozi impamvu batakurikije neza uko ingengo y’imari ya Leta yari yari bushorwe mu mishinga yayo, ariko bakibaza impamvu abavuzweho iyo micungire idahwitse batagejejwe imbere y’ubutabera ngo babiryozwe.

TAGGED:AbadepiteImariLetaPACSena
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bamporiki Aritaba Urukiko VUBA AHA
Next Article Serena Williams Yasubitse Ibyo Guhagarika Gukina Tennis
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?