Rwanda: Kwiga Gukora Robo Bigiye Gushyirwa Mu Nteganyanyigisho

Guverinoma y’u Rwanda irateganya gutangiza amasomo yo gukora robo. Byaraye bitangajwe n’umuyobozi mu Kigo cy’igihugu cy’uburezi bw’ibanze Rwanda Basic Education Board (REB) witwa Diane Uwasenga Sengati.

Uwasenga Sengati ni umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho, ICT, muri REB.

Amasomo mu ikoranabuhanga rikoresha robo afasha umunyeshuri kumenya ibintu bishya, akongera ubushobozi bwe bwo gutekereza no kurema ibikoresho bishya yifashishije ubumenyi mu bya mekanike, amashanyarazi, urumuri, ibiyega n’ibindi bigize amategeko agenga ubugenge.

Kubikora birashimisha kandi bikaba bishishikaje.

- Advertisement -

Diane Uwasenga Sengati avuga ko kwigisha ibya robo ari umushinga REB izabanza gukorera isuzuma mu bigo byatoranyijwe.

Ibizava nuri iryo suzuma nibyo bizaha Guverinoma ishusho rusange izaherwaho hashyirwaho integanyanyigisho mu mashuri igena uko ibya robo byigishwa n’amasomo abitangirwamo

Sengati ati: “  Tugiye kugerageza iby’ayo masomo mu bigo byatoranyijwe kugira ngo turebe niba byazashyirwa mu nteganyanyigisho igenewe amashuri mu mwaka utaha. Turi kureba icyo bizadusaba kugira ngo dukore integanyanyigisho nzima.”

Diane Uwasenga Sengati

Avuga ko hari amashuri azatoranywa kugira ngo akorerwemo igerageza, bikazakorwa ku bufatanye n’ibigo byigenga bitanga ubumenyi mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu mashuri.

Bateganya kandi kuzakorana na GiZ na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

REB ivuga ko umwana wize ibya robo, agira ubuhanga mu mibare, mu by’ubugenge, ikoranabuhanga, akamenya uko yakora ibintu bikamuvana mu kaga, agatekereza mu buryo bwagutse.

Ku rundi ruhande, ibya robo bisanzwe bwigishwa mu kigo cy’abahanga mu gukora porogaramu za mudasobwa kitwa Rwanda Coding Academy kiba mu Karere ka Nyabihu.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko kuva abanyeshuri batangira kwiga ibya robo, baje kuvamo abahanga cyane kandi ngo bigaragarira mu mutsindire yabo iyo bahiganwe n’abandi bo mu Rwanda cyangwa bo baturanyi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version