Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Kwiga Gukora Robo Bigiye Gushyirwa Mu Nteganyanyigisho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Rwanda: Kwiga Gukora Robo Bigiye Gushyirwa Mu Nteganyanyigisho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 December 2023 7:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda irateganya gutangiza amasomo yo gukora robo. Byaraye bitangajwe n’umuyobozi mu Kigo cy’igihugu cy’uburezi bw’ibanze Rwanda Basic Education Board (REB) witwa Diane Uwasenga Sengati.

Uwasenga Sengati ni umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho, ICT, muri REB.

Amasomo mu ikoranabuhanga rikoresha robo afasha umunyeshuri kumenya ibintu bishya, akongera ubushobozi bwe bwo gutekereza no kurema ibikoresho bishya yifashishije ubumenyi mu bya mekanike, amashanyarazi, urumuri, ibiyega n’ibindi bigize amategeko agenga ubugenge.

Kubikora birashimisha kandi bikaba bishishikaje.

Diane Uwasenga Sengati avuga ko kwigisha ibya robo ari umushinga REB izabanza gukorera isuzuma mu bigo byatoranyijwe.

Ibizava nuri iryo suzuma nibyo bizaha Guverinoma ishusho rusange izaherwaho hashyirwaho integanyanyigisho mu mashuri igena uko ibya robo byigishwa n’amasomo abitangirwamo

Sengati ati: “  Tugiye kugerageza iby’ayo masomo mu bigo byatoranyijwe kugira ngo turebe niba byazashyirwa mu nteganyanyigisho igenewe amashuri mu mwaka utaha. Turi kureba icyo bizadusaba kugira ngo dukore integanyanyigisho nzima.”

Diane Uwasenga Sengati

Avuga ko hari amashuri azatoranywa kugira ngo akorerwemo igerageza, bikazakorwa ku bufatanye n’ibigo byigenga bitanga ubumenyi mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu mashuri.

Bateganya kandi kuzakorana na GiZ na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

REB ivuga ko umwana wize ibya robo, agira ubuhanga mu mibare, mu by’ubugenge, ikoranabuhanga, akamenya uko yakora ibintu bikamuvana mu kaga, agatekereza mu buryo bwagutse.

Ku rundi ruhande, ibya robo bisanzwe bwigishwa mu kigo cy’abahanga mu gukora porogaramu za mudasobwa kitwa Rwanda Coding Academy kiba mu Karere ka Nyabihu.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko kuva abanyeshuri batangira kwiga ibya robo, baje kuvamo abahanga cyane kandi ngo bigaragarira mu mutsindire yabo iyo bahiganwe n’abandi bo mu Rwanda cyangwa bo baturanyi.

TAGGED:AmasomofeaturedIkoranabuhangaInteganyanyigishoREBRobo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya Yavuze Ko Idashobora Guta Muri Yombi Uwo DRC Idashaka
Next Article Yazanye Mu Rwanda Ubwoko Bw’Ingurube Zibwagura Ibyana 20
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?