Rwanda: Leta Irashaka Guca Ibikombe N’Amasahane Bya Plastique Mu Mashuri

Umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda  gishinzwe kurengera ibidukikije Juliet Kabera avuga ko Leta iri gusuzuma uko amasahane n’ibikombe byacika mu mashuri.

Kabera avuga ko amasahane n’ibikombe abana bariraho byifitemo ibinyabutabire bigira ingaruka ku buzima bwabo mu gihe kirekire.

Hari mu kiganiro yahaye RBA kuri iki Cyumweru mu rwego rwo gusobanura aho umuhati wo kurwanya ibikoresho bya plastique bikoreshwa rimwe ugeze.

Ati: “ …Kuva ari ibintu bishyushye biribwa kuri plastique; n’ubwo wakwanika amasahane kandi bigakorwa kenshi bigira ikibazo ku buzima bw’abana…”

- Advertisement -

Yavuze ko hari kurebwa uko hakoreshwa ibindi bikoresho abantu barira ho bitabangiriza ubuzima.

Guverinoma y’u Rwanda kandi ngo iri kwiga uko udukombe abantu banyweramo ikawa dufite agapfundikizo ka plastique  natwo twacika,  tukazasimbuzwa udukombe tw’ibyuma abantu baterura bakatujyana.

Utu dukombe dufite udupfundikizo twa Plastique natwo tuzacibwa mu Rwanda
REMA iri kureba niba nta bindi bikoresho byaboneka bishyirwama icyayi cyangwa ikawa ariko bidafite plastique

Ibyo byose ngo bizakorwa gahoro gahoro mu rwego guca plastique mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere taliki 05, Kamena, 2023, u Rwanda rurifatanya n’amahanga mu kuzirikana akamaro ko kwirinda gukoresha plastique.

Ni umunsi mpuzamahanga wo kwita ku bidukikije.

U Rwanda rushimirwa ko rwarwanyije plastique igihe kirekire bikaba byaratumye ruba igihugu gikeye.

Uko ikibazo cya plastique giteye ku bidukikije:

Kubera ubukana bw’iki kibazo, abahanga bahimbye izinaPlastic Pollution’ bagira ngo basobanure uruhare plastique igira mu guhumanya ibidukikije.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije witwa Inger Andersen asaba isi kumva ko iyo abahanga bavuga ibibi bya plastique baba  bagamije inyungu z’isi muri rusange.

Ku rubuga rw’iri shami ryitwa UN Environment Programme handitseho ko buri munota, plastique zizuye ikamyo( ntibavuga ubwoko bw’iyo kamyo) zimenwa mu Nyanja.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije Inger Andersen

Bibaye bitarimo gukabya, wahita wumva ubwinshi bwa plastique imenwa mu Nyanja mu isaha, amasaha atandatu, 12, 24…

Ikibazo gikomeye kandi ni uko ubwinshi bwayo bukomeza kwiyongera.

Bivugwa ko miliyari 7 za miliyari 9.2 za toni za plastiques zajugunywe hirya no hino ku isi hagati y’umwaka wa 1950 n’umwaka wa 2017 zagiye mu Nyanja.

Mu yandi magambo, plastique nyinshi abantu bajugunya, itemba igana mu mazi, ayo mazi nayo akagenda ayisunika kugeza igeze mu Nyanja cyangwa mu yandi mazi adatemba.

Ibinyabutabire bya plastique bituma itabora.

Buri munota plastique yuzuye ikamyo imenwa mu mazi

Kutabora bivuze ko iyo ari amashashi mato mu mubyimba yajugunywe ahantu hatandukanye kandi ari menshi, yiyegeranya akabuza amazi gucengera mu butaka.

Birumvikana ko imwe mu ngaruka zabyo ari uko ibihingwa bihakikije bidakura.

Kudakura bivuze umusaruro muke, nawo ukazakurura inzara mu bantu n’amatungo.

Abanyarwanda bazi ububi bwo kubona inka yariye ishashi: irahorota, igapfa yarazingamye.

Ni ingenzi kwirinda kujugunya amashashi aho ari ho hose kuko aratinda akaba ikibazo gikomeye ku bidukikije.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku bidukikije rivuga ko mu guhangana na plastique, ari ngombwa no guhangana n’ibindi bintu byugarije ikirere n’ibidukikije birimo gutema amashyamba, kohereza ibyuka mu kirere, kwangiza ibimera n’inyamaswa n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version