U Rwanda Rugiye Gukina Na Brazil Mu Marushanwa Y’Abana

Amakipe y’u  Rwanda yamaze kugera ku mukino wa nyuma mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 11 n’icy’abaterengeje imyaka 13 mu irushanwa rihuza amashuri y’Umupira w’Amaguru ya Paris Saint-Germain ku Isi ririmo kubera mu Bufaransa.

Marie Grâce Nyinawumuntu utoza aya makipe avuga ko abana atoza bitwara neza kandi hari icyizere ko bazatwara igikombe.

Abana b’Abanyarwanda bageze kuri uriya mwanya nyuma yo  gutsinda Ubuhinde bw’Uburengerazuba ibitego  5-2 mu batarengeje imyaka 11 ndetse n’ibitego  4-0 mu bantarengeje imyaka 13.

Marie Grâce Nyinawumuntu

Bivuze ko u Rwanda ruzakina na Brésil ku mikino ya nyuma mu byiciro byose.

- Advertisement -

Ishuri rya Paris –Saint Germain ritoza abana b’u Rwanda rikorera mu Karere ka Huye.

Mu Ukuboza, 2023 ubwo hatahwaga iri shuri, uwari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo witwa Didier Maboko yavuze ko u Rwanda rwizeye ko abana batozwa na Paris Saint-Germain bazavamo abakinnyi beza  bazazamura  umupira w’amaguru ukaba mwiza kurushaho.

Icyo gihe uwavuze mu izina ry’itsinda ryari rihagarariye Paris Saint Germain witwa Nadia yavuze ko umushinga  wo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, ufite aho uhuriye n’umubano mwiza  hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ‘uherutse gusubukurwa’.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré nawe yunze mu rya Nadia avuga ko imikoranire hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ifite byinshi ishingiyeho kandi izaramba.

Abana b’Abanyarwanda batozwa na PSG bari ku isonga

Ishuri ryigisha umupira w’amaguru muri Huye rya Paris Saint Germain rifite umwihariko wo kwigisha abana b’abahungu n’abana b’abakobwa.

Niryo shuri ryonyine rifite uwo mwihariko mu yandi mashuri ya Paris Saint Germain ari hirya no hino ku isi.

Indi wasoma: 

Abana Batozwa Na Paris Saint Germain ‘Bazazana Impinduka’ Ku Mupira W’u Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version