Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Marburg Imaze Kwica Abantu 11
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Rwanda: Marburg Imaze Kwica Abantu 11

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 October 2024 10:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko kugeza kuri uyu wa Gatatu taliki 02, Ukwakira, 2024 abantu 11 ari bo bari bamaze guhitanwa n’icyorezo Marburg.

Iki cyorezo bivugwa ko cyageze mu Rwanda mu mpera za Nzeri, 2024 kivuye ahantu kugeza ubu hataratangazwa.

Ku rubuga rwa Minisiteri y’ubuzima kuri X handitse ko abantu banduye iyi ndwara barenga 36, abari kuvurwa bakaba 25.

-Monitoring 410 contacts and aiming to break transmission chains.

-5 patients now testing negative, pending further clinical and lab workouts.

-About to start vaccine and therapeutic clinical trials to protect high-risk groups.

Let’s work together to contain this. #StaySafe https://t.co/xWkwoH4uFI

— Yvan Butera (@YvanButera) October 3, 2024

Ku rundi ruhande hari abarenga 400 bivugwa ko bahuye n’abanduye, bakaba bari gukurikiranwa ngo harebwe niba muri bo ntawe banduje.

Inzego z’ubuzima zivuga ko ziri gukurikirana abo bose kugira ngo bavurwe, bityo batanduza abandi.

Indwara ya Marburg ni indwara ikomeye kuko abo yafashe kenshi na kenshi ibahitana.

Imwe mu ngamba Leta iri gushishikariza abantu gushyira mu bikorwa ni ukwimamakaza isuku.

Isuku cyane cyane iy’ibiganza ni ingenzi kuko ari byo abantu bakoresha imirimo hafi ya yose bityo ibiganza byanduye bikaba irembo ryanduza nyarabyo ndetse n’abandi muri rusange.

Ibiranga umuntu urwaye iriya ndwara ni ukugira umutwe umubabaza cyane, gucibwamo no kuruka, kubabara ingingo n’imikaya.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abaturage badakwiye gukuka umutima kuko hari ingamba zafashwe kandi ziri gushyirwa mu bikorwa ngo abaturage barindwe iyo ndwara.

Minisiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana aherutse kuvuga ko iyo ndwara itarakomera ku rwego rwatuma habaho za Guma mu rugo cyangwa izindi ngamba zikakaye.

Icyakora ngo haracyari kare kuko uko ibintu bizagenda mu minsi iri imbere ari byo bizagena imyanzuro izafatwa.

Indi wasoma:

Abakorerabushake Ba Croix Rouge Batangiye Guhugurwa Kuri Marburg

TAGGED:featuredIndwaraMarburgMinisiteriNsazimanaUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tanzania: Leta Yafunze Ibinyamakuru Bitatu
Next Article Umunyarwandakazi Aravugwaho Umubano Na 50 Cent
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?