Rwanda: Meteo Iraburira Abantu Ku Bwinshi Bw’Imvura Iri Imbere

Imvura nyinshi ibangamira benshi

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere, Meteo-Rwanda, kiravuga ko mu minsi ine ni ukuvuga guhera taliki 17, kugeza taliki 21, Ukwakira, 2024 hari ibice by’u Rwanda bizagusha imvura nyinshi cyane.

Izibasira Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Nyamagabe, Rusizi, Gicumbi, Rwamagana, Kirehe, Uturere tw’Umujyi wa Kigali, no mu bice bya Musanze, Nyabihu, Ngororero, Kamonyi, Bugesera na Ngoma.

Uko Meteo itangaje iteganyagije ni nako iburira abantu kugira ngo bazitwararike batazahura n’ibiza biterwa n’imvura nk’iyo cyane cyane mu bice by’imisozi miremere.

Imisozi nk’iyo yiganje mu Burengerazuba no mu Majyaguru by’u Rwanda.

- Kwmamaza -
Utu tutere abadutuye bakwiye kwitondera imvura iri imbere aha

Ibiza birimo inkangu, imyuzure n’inkuba biri mu bikunze kwibasira ibyo bice.

Minisiteri yo kwita ku mpunzi no kurwanya ibiza, MINEMA, ikunze gusaba abaturage gusakara neza ibiseng, bakabikomeza birinda ko inkubi yazabasakamburira igatuma barara rwantambi.

Isaba abantu gusibura imingoti kugira ngo bizafashe amazi gutambuka kugira ngo atabangiriza imyaka.

Muri uyu mujyo kandi Guverinoma y’u Rwanda yateye ibiti ku misozi myinshi mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’imivu yatembaga imirima, abantu bakarumbya kandi barateye baziko bazeza bakihaza mu biribwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version