Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Muri Gicurasi Ibiciro Ku Isoko Byazamutseho 6.9%
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Muri Gicurasi Ibiciro Ku Isoko Byazamutseho 6.9%

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 June 2025 7:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ibiciro ku isoko muri rusange byarazamutse
SHARE

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda kivuga ko igereranya ry’uko ibiciro ku isoko byari byifashe muri Gicurasi, 2025 ubigereranyije no muri Mata uwo mwaka, usanga byariyongereye bigera ku kigero cya 6.9% bivuye kuri 6.3 % byariho icyo gihe.

Iryo zamuka ahanini rishingiye ku mpinduka zabaye ku biciro by’ibikomoka k’ubuhinzi, iby’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ubwikorezi, amahoteli, resitora n’ibindi.

Ikusanyamabire rya kiriya kigo ryerekana ko muri Gicurasi, 2025,  ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereye ku kigero cya 9.2% naho mu mu gihe cy’umwaka byiyongereyeho 0.5% ni ukuvuga ugereranyije Gicurasi ya  2025 na Gicurasi ya 2024.

Ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa byiyongeraho 3.3%, naho mu gihe cy’ukwezi byiyongeraho 0.7%.

Ubwikorezi bwiyongereyeho 3.7% muri uyu mwaka mu gihe muri Gicurasi ugereranyije na Mata bwazamutseho  0.4 %, amaresitora n’amahoteli yiyongereyeho ku biciro ku kigero cya 16.6% mu gihe cy’umwaka wose, agira izamuka rya 1.7 % muri Gicurasi ugereranyije na Mata, 2025.

Raporo igaragaza ko n’ibicuruzwa by’imbere mu gihugu byiyongereyeho 6.9%, naho mu gihe cy’ukwezi byiyongeraho 0.1%.

Ibyatumijwe mu mahanga byiyongereyeho 6.9% naho mu gihe cy’umwaka wose bikaba byarazamutseho 2% ugereranyije Gicurasi zombi.

Ibikomoka ku buhinzi byiyongereyeho 12.3% ariko bigabanukaho 1.4% muri Gicurasi, mu gihe ibiciro by’ingufu byagabanyutseho 0.8% muri uyu mwaka ariko byiyongeraho 1.9% muri Gicurasi ugereranyije na Mata, 2025.

Abahanga mu bukungu bavuga ko kwiyongera kw’ibiciro ku masoko y’imbere mu gihugu ahanini biterwa n’umusaruro wabonetse, hakiyongeraho n’ubwinshi bw’ibyo igihugu gikura mu nganda zacyo kikabyohereza hanze.

Ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ziri mu bitubya umusaruro binyuze mu mvura nke igwa mu gihugu mu bihe by’ihinga cyangwa bibanziriza isarura.

TAGGED:featuredIbarurishamibareIbiciroIsoko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article MTN-Rwanda Yatangije Murandasi Y’Igisekuru Cya Gatanu, 5G
Next Article Ubufaransa: Abana Bo Munsi Y’Imyaka 15 Bagiye Kubuzwa Imbugankoranyambaga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?