Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda Revenue Authority Mu Bigo ‘Bikomeje’ Guhombya Leta
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Rwanda Revenue Authority Mu Bigo ‘Bikomeje’ Guhombya Leta

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 October 2022 7:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kiri ku rutonde rw’ibigo bya Leta biyihombya. Ibyo bigo uko ari WASAC, REG, UR, RRA n’Akarere ka Karongi, bimaze guhombya Leta arenga Miliyari Frw 2.

Iby’iki gihombo biteza Leta byaraye bitangajwe na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ubwo yagezaga ku Nteko ishinga  raporo y’imicungire y’abakozi ba Leta.

Muri yo harimo ko hakiri ibyuho byinshi bigituma Leta ihomba abakozi n’amafaranga biturutse ku micungire mibi y’ibigo byayo.

Mu myaka itanu ishize, ngo hari ibigo byahombeje Leta asaga Miliyari Frw 2.

Iriya raporo dufitiye Kopi  iri ku mapaji 106, igice kinini cyayo cyerekana uko umutungo wa Leta ucungwa mu bigo byayo, kikerekana ko hakiri ikibazo cy’uko ibigo bitakaza abakozi, bakabirega bakabitsinda bigasaba kwishyura indishyi zivanwa mu kigega cya Leta.

Perezida w’agateganyo w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo  ishinzwe abakozi ba Leta, Sebagabo Muhire Barnabé niwe wagejeje ku Badepite ibikubiye muri iriya raporo.

Perezida w’agateganyo w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, Sebagabo Muhire Barnabé

Iyi raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2021/2022 habaye impinduka nziza ugereranije n’imyaka yawubanjirije.

Impamvu ni uko ubujurire bw’abaregaga Leta bufite ishingiro bwavuye kuri 23.7% mu 2020/2021 bugera kuri 12.7% mu 2021/2022.

Ni ukuvuga igabanuka rya 11%.

Ubuyobozi bw’iriya Komisiyo buvuga ko igipimo cyo gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Komisiyo cyarazamutse kiva kuri 96% mu mwaka wa 2020/2021 kigera kuri 99.3% mu mwaka wa 2021/2022.

Hagari aho ariko  mu mwaka wa 2019/2020 Leta yaciwe Frw 118,370,465 naho mu mwaka wa 2020/2021 icibwa Frw  47,368,883 Frw by’indishyi ku manza yaburanye ikazitsindwa.

Imanza Leta yatsinzwe zavuye kuri 92% zigera kuri 72.6% by’imanza zose yaburanye.

Icyakora hari ibigo bya Leta bimaze imyaka itanu nta mpinduka.

Ibyo bigo ni Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, REG, Kaminuza y’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro.

Hiyongeraho  n’Akarere ka Karongi.

Mbere y’uko iyi raporo yohererezwa Komisiyo zizayicukumbura mu mitwe yombi y’Inteko ishinga amategeko, bamwe mu Badepite  n’Abasenateri bayitanzeho ibitekerezo biganisha ku gufasha Komisiyo n’izindi nzego bakorana kurushaho gushakira umuti ibibazo bitandukanye bikigaragara mu micungire y’abakozi ba Leta.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, ishingiye ku Itegeko N° 67/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta.

Mu ngingo ya 27 iteganya ko ‘Komisiyo ishyikiriza buri mwaka Inteko Ishinga

Amategeko na Guverinoma gahunda na raporo z’ibikorwa byayo, mu gihe kitarenze amezi atatu (3) ya mbere y’umwaka ukurikiyeho’.

TAGGED:AbakozifeaturedIbigoLetaRevenueRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Serena Williams ‘Yongeye’ Gutangaza Ko Ataretse Tennis
Next Article Elon Musk Yaguze Twitter Kuri Miliyari $44
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?