Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda Revenue Hari Icyo Isaba Abahagaritse Ubucuruzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Rwanda Revenue Hari Icyo Isaba Abahagaritse Ubucuruzi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 December 2022 4:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro cyatanze italiki ntarengwa y’uko abantu bose batagicuruza kubera impamvu runaka, bagomba no kuba bahagaritse nomero batangiragaho umusoro zizwi ku izina rya TiN Number.

Abantu bose ndetse n’ibigo bya Leta n’imiryango idaharanira inyungu bafite numero iranga usora (TIN) batagikora cyangwa abatarigeze bakora ariko bakaba batarahagarikishije TIN zabo bagomba kuba babisabye mbere y’italiki yavuzwe haruguru.

Ni mu buryo bwo kubafasha kuzihagarika no kuzifunga  ku babyifuza badafitiye umwenda RRA.

Iki kigo kivuga ko abifuza gufashwa bazajya ku cyicaro cya  RRA  bitwaje icyangombwa cy’Umurenge cyemeza ko batakoze cyangwa ko bafunze guhera mu gihe runaka, bagasaba kwandukurwa banyuze ku rubuga rwa RRA (e-tax).

Abacuruzi babuhagaritse buzuzuza ifishi isaba kwandukurwa iboneka kuri https: //www.rra.gov.rw/domestic-tax-services/registration ndetse n’inyandiko ya Banki igaragaza uko konti ihagaze ku bayifite.

Ababisabye mu nyandiko bazongera gusaba bakoresheje ikoranabuhanga kuri https: //etax.rra.gov.rw ugashyiramo TIN n’umubare w’ibanga (Pass word) ugakurikiza amabwiriza.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro buvuga ko bwatangaje iriya gahunda kubera ko hari abantu benshi bahagaritse ubucuruzi, ariko ntibandukuze numero iranga usora ndetse ntibanayifungishe igakomeza kubarwa nk’ikora.

Bamwe mu bacuruzi bishimiye iki gikorwa kubera ko ngo hari benshi batari bazi uko gufungisha TIN Number bikorwa.

Ibibazo byakurikiye COVID-19 byahombeje benshi…

Kubera impamvu zitandukanye zishobora kuba zirimo n’ibibazo by’imari itifashe neza, ibigo 51 byakoreraga ubucuruzi mu Rwanda biherutse gusaba  Urwego rw’igihugu rw’iterambere ko byakurwa ku rutonde rw’ibikorera mu Rwanda.

Itangazo RDB iherutse gusohora rigira riti: “ Ibigo bikurikira byasabye RDB, binyuze mu Biro by’ushinzwe kwandika  ibigo by’ubucuruzi, ko byakurwa k’urutonde rw’ibigo bikorera ubucuruzi mu Rwanda.”

Iyo urebye urwo rutonde usanga ibigo byinshi byasabye kuva mu bucuruzi ari ibyo mu Karere ka Gasabo, hagakurikiraho Akarere ka Kicukiro, Nyarugenge Musanze na Nyabihu.

Amakuru twamenye avuga ko kugira ngo ikigo gisanzwe cyanditswe mu bucuruzi bwo mu Rwanda kivanwe ku rutonde rw’ibihakorera ubucuzuri,  kigomba kuba nta mwenda na mba gifitiye ikigo cy’igiugu cy’imisoro n’amahoro.

Umwanditsi mukuru mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere Bwana Richard Kayibanda aherutse kubwira Taarifa ko ubusanzwe sosiyete z’ubucuruzi zishobora guhagarika ibikorwa byazo (guseswa)k’ubushake bwa ba nyirazo bitabaye ngombwa ko batanga ibisobanuro by’impamvu bahagaritse ibyo bikorwa.

Ati: “ Icya ngombwa ni uko buzuza ibyo amategeko asaba. Ba nyiri sosiyete bashobora guhitamo ko ihagarika ibikorwa (iseswa) kubera impamvu zabo bwite zitandukanye. Zishobora kuba babona intego bari bafite zitagishobora kugerwaho, n’ibindi.”

Kayibanda avuga ko igihe basabye gukurwa mu gitabo cyandikwamo amasosiyete,  ngo muri RDB ntibabaza impamvu basheshe sosiyete ahubwo tureba niba ibyangombwa bisabwa n’itegeko byuzuye.

Ni urutonde rusanzwe rutangazwa kuko Itegeko rigenga amasosiyete y’ubucuruzi (Itegeko No 007/2021 ryo ku wa 05/02/2021) rigenga amasosiyete y’ubucuruzi, ingingo za 281 na 282 ) riteganya ko mbere yo gukura sosiyete yabisabye mu gitabo cyandikwamo amasosiyete ,abanza kubitangaza kugira ngo umuntu wese ufite impamvu yatama sosiyete runaka idakurwa mu bitabo (urugero: uwo ibereyemo umwenda) ayigaragaze  isuzumwe mbere y’uko ikurwa mu bitabo.

Birumvikana ko ari n’aho n’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro gishobora kuziramo iyo iyo sosiyete hari ibyo ikigomba.

Umwe mu bafite ikigo cy’ubucuruzi utashatse ko tumuvuga amazina yatubwiye ko muri iki gihe ubukungu bwifashe nabi k’uburyo gukomeza gucuruza bisa no kuvomera mu kintu kiva.

Ati: “ COVID-19 yaradushegeshe, aho tuyiviriyemo none n’ingaruka z’intambara ya Ukraine n’u Burusiya ziraduhuhuye. Nta kundi niko kuba rwiyemezamirimo bigenda. Iyo uri rwiyemezamirimo ugendana inyungu n’igihombo mu mufuka.”

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko hari n’ibigo byacumbagiraga mu bukungu na mbere y’uko kiriya cyorezo kiza bityo ngo kukitwaza ni amaburakindi.

TAGGED:AbacuruziCOVID-19featuredImisoroKayibandaRevenueRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Alpha Blondy Yasohoye Indirimbo Ku Rwanda
Next Article IGP Munyuza Yiyemeje Kuzubakira Abaturage Batishoboye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?