Rwanda rugiye gukoresha imbwa mu gupima COVID-19

Imbwa zari zisanzwe zimenyerewe mu guhunahuna zikamenya ahari ibisasu n’ibiyobyabwenge ariko ubu ku kibuga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe hagiye gushyirwa imbwa zizajya zifasha mu kumenya abantu banduye COVID-19.

Izi mbwa zigishijwe uko zatahura ahari ubwandu bwa COVID-19

Iki gikorwa kizajya gukorwa ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, n’ishami rya Polisi ryita ku mbwa zikora akazi ko gushakisha no kumenya ahari ibisasu cyangwa ibiyobyabwenge.

Akazi ka ziriya mbwa kazaba ari ako guhunahuna zikamenya ko hari umuntu cyangwa abantu runaka bagaragaza ibimenyetso bya COVID-19.

Taliki 01, Kanama, 2020 nibwo u Rwanda rwongeye gufungura ikibuga cy’indege cya Kigali nyuma y’igihe cyari kimaze gifunzwe kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19

- Advertisement -

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima kivuga ko gukoresha ziriya mbwa bihendutse kandi ibisubizo bikaboneka vuba.

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version