Rwanda-Uganda: Ese Urupfu Rw’Umuherwe W’Umunyarwanda Rwaba Rugiye Gutokoza Umubano?

Umunyarwanda Fred Kamaliza yari asanzwe ari umucuruzi uzwi muri Uganda. Amakuru avuga ko aherutse gupfira muri gereza rw’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda, ariko iby’urwo rupfu ntibirasobanuka neza.

Urwego rw’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda rwitwa Chieftaincy of Military Intelligence, CMI, rukaba ruyoborwa na Major General James Birungi.

Fred Kamaliza yari umwe mu bacuruzi bazwi cyane i Kampala.

Mu mafaranga ye, yari yaraguzemo imodoka ihenze ya Range Rover, ifite ikirango cyanditswe mu mazina ye mu mpine ari yo Fred K.

- Advertisement -

Inkuru y’urupfu rwa Kamaliza Fred yatangiye kumenyekana mu mpera z’Icyumweru cyatambutse, ariko itangazamakuru kuri uyu wa Mbere mu masaha ashyira ay’igicamunsi nibwo ryatangiye kubigenzurira hafi.

Bivugwa ko yasimbutse inzu ndende iri ku cyicaro cya CMI kiri ahitwa Mbuya ariyahura.

Icyakora nta ruhande rwigenga ruragira icyo rubitangazaho ngo bigire umurongo bihabwa.

CMI nayo ntacyo irabivugaho.

Iby’uko yasimbutse iriya nyubako, hari bamwe batabiha ishingiro kubera ngo nta kintu kigaragaza aho yari ahagaze mbere yo gusimbuka ndetse n’aho yituye hasi bikamuviramo urupfu ntiharagaragazwa.

Bamwe bemeza ko uriya muherwe yafashwe n’abakozi ba CMI bafatanyije n’abo mu itsinda rishinzwe gukumira no kuburizamo ibikorwa by’iterabwoba ryitwa JATT ( Joint Anti-Terrorism Task Force).

Ntiharamenyekana icyo yaba yarafungiwe ariko hari abavuga ko byaba bifitanye n’ibyaha by’ikoranabuhanga.

Ikiriyo cyo kumwibuka kiri kubera i Kampala kandi biravugwa ko hari gahunda yo gucyura umurambo we ukazanwa i Rwanda, ariko ibi bibangamiwe n’uko ibyangombwa bye bigifitwe n’abayobozi.

Daily Monitor yabajije Umuvugizi wungirije w’Ingabo za Uganda, Col Deo Akiiki ku rupfu rwa Fred Kamariza, undi asubiza ko nta kintu abiziho!

Hari ibyo kwibaza…

N’ubwo umubano hagati ya Kigali na Kampala uhagaze neza muri rusange, iby’urupfu rw’uriya mucuruzi bishobora kuwutokoza.

Abanyarwanda baca umugani ngo ‘impamvu ingana ururo.’

Nta gihe kinini gishize ibyo gufata no gufunga ndetse no kwica Abanyarwanda bikozwe n’inzego z’ubutasi bwa Uganda bibaye.

Hafi ya bose bafatwaga n’abakozi ba CMI, bakabashinja kunekera u Rwanda.

Aho bimenyekaniye, byateje ikibazo cy’umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse u Rwanda ruza gusaba abaturage barwo kutazasubira muri Uganda kuko nta mutekano bari bahafite.

Uyu mwuka mubi watangiye mu mwaka wa 2017 gukomeza…kugeza ubwo ibiganiro byaje koroshya iki kibazo, abari bafungiwe muri Uganda bararekurwa.

Bageze mu Rwanda babwiye itangazamakuru akaga baboneye muri CMI.

Nyuma y’uko bisakuje cyane ndetse bigahagurutsa abayobozi bakomeye ku mpande zombi(Kigali na Kampala), Major General Abel Kandiho wayobora CMI yaje gukurwaho asimbuzwa Major General James Birungi.

Muri Kamena, 2022, Maj Gen James yasuye u Rwanda ahura n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Maj Gen James Birungi

Mu gihe iby’uriya mucuruzi w’Umunyarwanda wapfiriye muri Uganda mu buryo bukiri amayobera bitarasobanuka, ku rundi ruhande, mu Rwanda hafungiwe abanya Uganda babiri bakurikiranyweho ibyaba bakoresheje YouTube.

Bakurikiranyweho gukoresha ibiganiro ufite ubumuga bwo mu mutwe mu nyungu zabo.

Abo ni Kembabazi Racheal w’imyaka 31 y’amavuko ufite urubuga yise Connect With Uganda, na Mayanja Muwanguzi Lawrence w’imyaka 28 ufite urwitwa UG Connect.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko dosiye zabo zamaze kugezwa mu Bushinjacyaha zivuye mu Bugenzacyaha.

N’ubwo ari uko ibintu byifashe muri rusange, umubano w’u Rwanda na Uganda uhagaze neza, igisigaye ni ukureba uko n’ibibazo byavuka hagati aho byakemurwa neza, abaturage b’ibihugu byombi bagakomeza kugenderanirana kuko basanzwe ari abavandimwe kandi b’abaturanyi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version