Mu Majyaruguru ya Tchad hari inyeshyamba ziri kotsa igitutu ubutegetsi bwa Perezida Mahamat Idriss Déby Itno. Zigize umutwe witwa CCMSR.
Perezida Itno aherutse kujya kuganira n’abasirikare be bakorera mu gice ziriya nyeshyamba zikunze kwibasira, abasaba gukomeza kuba maso, bakaba biteguye kuburizamo igitero cyose bagabwaho.
RFI ivuga ko hari undi mutwe witwa Le Front pour l’Alternance et la Concorde au Tchad (Fact) nawo ushinja ubutegetsi bw’i Ndjamena kuba gashozantambara nyuma y’uko buwugabyeho igitero cy’indege mu gace ugenzura gaturiye ubutayu bwa Libya.
Abayobozi bawo bahise batangaza ko iby’agahenge bari bamaze iminsi baratanze kugira ngo abaturiye aho imirwano yaberaga babone uko basubira mu buzima busanzwe, gahagaritswe.
Umunyamabanga mukuru w’uriya mutwe witwa Mahamat Bahr Bechir Kindji avuga ko bafite n’umugambi wo kuzihorera kuri kiriya gitero bagabweho.
Avuga ko iby’ubutegetsi bw’i Ndjamena buvuga bw’uko bwabambuye igice kegereye umupaka na Libya, ari ibinyoma.
Perezida Itno yabwiye abasirikare be ko badakwiye gukurwa umutima n’ibivugwa na bariya barwanyi ahubwo ko inshingano zabo ari uguhagarara gitwari, bakarinda ubusugire bwa Tchad.
Afurika y’Uburengerazuba n’iyo hagati ishyira Amajyaruguru imaze iminsi ari isibaniro ry’ingabo za Leta ndetse n’inyeshyamba zitandukanye.
Mali biracika, Burkina Faso ni uko, Niger, Nigeria, Sudani… muri make hari igice kinini cy’Uburengerazuba bw’Afurika kiri mu mazi abira.
Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika wananiwe guhosha ibyo byose kubera ko bishobora kuba bifite inkomoko iri ahantu bigoye ko bagera ngo babihosherezeyo.