Abacanshuro Ba Wagner Biyemeje Kwagukira Henshi Muri Afurika

Evgueni Prigojine uyobora umutwe mugari w’abacanshuro b’Abarusiya bagize ikitwa Wagner yatangaje ko afite umugambi wo kwagura ibikorwa bye bikagera henshi muri Afurika.

Yabitangarije muri video yacishije kuri Telegraph.

Agaragara afite imbunda n’amasasu menshi ahagaze ahantu hasa n’ubutayu, inyuma ye hari abasirikare bari mu modoka z’intambara.

Muri iyo video avuga ko Wagner ifite gahunda ndende yo kwagurira imikorere muri Afurika mu bihugu bitandukanye birimo na Niger, Mali, Repubulika ya Centrafrique na Sudani.

Prigojine avuze ibi nyuma y’uko itsinda ayoboye rivuzweho uruhare mu gutegura coup d’état iherutse kuba muri Niger.

Ababivuze babishingiye ku ijwi yari aherutse gucisha kuri Telegram avuga uko abona iby’iriya coup.

Prigojine yumvikanaga icyo gihe avuga ko ibyo Abakoloni bakoreye abaturage b’Afurika byari bihagije bityo ko badakwiye gukomeza kwibwira ko bazahora babaha inama.

Avuga ko kwitwara nka gikoloni bituma mu bihugu by’Afurika  havuka akaduruvayo kandi ngo Wagner niyo yonyine ishobora gutuma abaturage batura batekanye.

Ku byerekeye Niger, ubu amahanga ategereje uko ibintu bizagenda nyuma y’inama zimaze iminsi ziterana, zimwe ziga uko hagabwa igitero cyo gusubiza Perezida Muhamed Bazoum ku butegetsi, izindi ziga uko byakorwa ariko mu mahoro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version