Komisiyo y’igihugu y’Amatora yatangaje ko kugeza ubu umuntu umwe ari we wamaze kuyigezaho inyandiko zikubiyemo ukwiyamamaza kwe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, uwo akaba ari Paul Kagame.
Ku mwanya w’Abadepite ho hari benshi bamaze kuhageza izo nyandiko, abo bakabamo abiyamamaza ku giti cyabo n’abahagarariye Imitwe ya Politiki itandukanye.
Kugeza ubu ibintu bihagaze bitya:
-Ku mwanya wa Perezida wa Repubulika :
Umukandida umwe niwe watanze izo nyandiko
Ku mwanya w’Abadepite:
Urutonde rwa FPR-Inkotanyi
Urutonde rwa PL
Abagore: 20
Urubyiruko: 3
Abafite ubumuga: 2
Abigenga: 3.
Mu kiganiro abayobozi ba Komisiyo y’amatora bagejeje ku itangazamakuru mu minsi mike ishize bavuze ko hari abantu umunani bamaze kuyigezaho ko baziyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Icyakora hari babiri baje gukuramo ubusabe bwabo nyuma yo kubona ko batazabona abazabasinyira mu gihugu hose.
Mu bashaka kwiyamamariza kuzayobora u Rwanda abamenyekanye ni Mpayimana Phillippe usanzwe ukora muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ariko akaba yarigeze no kuba umunyamakuru( ubu afite imyaka 54 y’amavuko) na Depite Frank Habineza uyobora Ishyaka Green Party.
Mu mwaka wa 2017 Mpayimana nabwo yariyamamaje ariko ntiyagira amanota amwemerera kwemezwa ko yatorewe kuyobora u Rwanda.
Mu mwaka wa 2010 Habineza yashatse nabwo kwimamaza mu matora yabaye muri Nyakanga uwo mwaka ariko ntiyabyemererwa kuko ishyaka rye ritari ryemewe mu mashyaka yemerewe gukorera mu Rwanda.
Frank Habineza ni Umunyarwanda w’umunyapolitiki wavukiye i Mityana muri Uganda, hari mu mwaka wa 1977.
Ishyaka Democratic Green Party ayoboye ryashinzwe mu mwaka wa 2009, akaba aribereye umwe mu bayobozi b’imena.
Ntiharamenyekana abandi bashaka kuziyamamariza kuyobora u Rwanda.
Ku munsi wa mbere wo kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamaza twakiriye:
🔘Ku mwanya wa Perezida wa Repubulika :
Umukandida 1Ku mwanya w’abadepite:
🔘Urutonde rwa FPR-Inkotanyi
🔘Urutonde rwa PL
🔘Abagore: 20
🔘Urubyiruko: 3
🔘Abafite ubumuga: 2
🔘Abigenga: 3#AmatoraMuMucyo pic.twitter.com/eCB1Ys3hTj— National Electoral Commission | Rwanda (@RwandaElections) May 17, 2024